Abadipolomate b’u Burusiya bakomeje kwirukanwa


Ibihugu byinshi byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Ireland kuri uyu wa Kabiri byirukanye abadipolomate b’u Burusiya, bamwe bashinjwa ubutasi.

Ni nyuma y’uko umubano w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya ujemo agatotsi kubera intambara iki gihugu cyatangije muri Ukraine, akaba ari igitero gikomeye cyagabwe ku gihugu cy’i Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira.

U Bubiligi bwirukanye abadipolomate 21 b’u Burusiya bashinjwa kuba intasi n’ikibazo ku mutekano wabwo nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Sophie Wilmes, yabibwiye abadepite.

U Buholandi nabwo bwirukanye abadipolomate 17 b’u Burusiya. Ni icyemezo cyashingiye ku makuru yatanzwe n’inzego z’umutekano z’iki gihugu. Ireland nayo yirukanye abayobozi bane muri Ambasade y’u Burusiya muri iki gihugu, Repubulika Tchèque nayo yirukana umudipolomate umwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchèque yavuze ko n’abo mu bihugu by’inshuti barimo kugabanya umubare w’abantu bashinzwe iperereza ry’u Burusiya mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi’.

Mu cyumweru gishize Pologne nayo yari yirukanye abahagarariye u Burusiya 45. Hari ibindi bihugu byafasha iki cyemezo ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Slovakia, Bulgarie, Estonie, Latvia, Lithuanie na Montenegro.

U Burusiya nabwo bwirukanye abadipolomate 10 bo muri Estonie, Latvia na Lithuanie. Byitezwe ko buri bukomeze kwirukana n’abandi bo mu bihugu byirukanye ababwo.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment