Abacamanza b’urukiko rwa gisirikare barahiye bibukijwe ko ari igihango bagiranye n’abanyarwanda


Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2013 nibwo hakiriwe indahiro z’abacamanza babiri bo mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare na Visi Perezida w’urukiko rwa gisirikari, iyi ndahiro ikaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente abasaba gutanga ubutabera bwa kinyamwuga, kurinda ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bwa muntu. yasabye abarahiye kuzuzuza neza inshingano igihugu cyabahaye, abibutsa ko indahiro bamaze kugirira imbere ye ari igihango bagiranye n’abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yibukije abacamanza bo mu nkiko za gisirikare barahiye ko ari igihango bagiranye n’abanyarwanda

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente kandi yasabye aba bacamanza b’inkiko za gisirikare yakiririye indahiro kwirinda ruswa, gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko, kuba inyangamugayo muri byose, gukorera mu mucyo no gushishoza mu manza. Ati “indahiro mumaze kugira izahora ibaranga kandi ni igihango mugiranye n’abanyarwanda twese n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, inshingano zanyu ni ugutanga umusanzu mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko,  mutanga ubutabera bunoze, muharanira ko ubusugire bw’igihugu cyacu n’uburenganzira bwa muntu buba ntavogerwa”.

Abacamanza ba gisirikare barahiye bibukijwe inshingano

Visi perezida w’urukiko rwa gisirikare Lt. Col Asimwe Charles Madudu, yatangaje ko ubutabera butinze nta butabera buba burimo. Ati “abantu barategereza bagaheba ubutabera, ibyo nibyo umuntu agomba kwirinda bwa mbere, tukaguma gushyiramo imbaraga zikomeye kugira ngo imanza zihute”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment