Rwanda: Ubuzima bukomeje guhenda, impungenge ni zose mu baturage


Abaturage banyuranye batewe impungenge n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz n’amakara. Bavuga ko kuri ubu ibilo 12 bya gaz bari basanzwe bagura ku mafaranga ibihumbi 15,200 kuri ubu biri kugura hagati y’amafaranga ibihumbi 19000 na 20,000 kandi na bwo ntiboneke.

Abacuruzi bato b’izi gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari kuzimana.

Aha hiyongeraho no kuba n’amakara yarahenze aho umufuka w’amakara wari usanzwe ugura hagati y’ibihumbi 8 na 10 kuri ubu uri kugura hagati y’ibihumbi 13 na 15 bitewe n’ahari ho.

Abaturage barasaba ko hakorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane icyatumye ibi bicanwa bizamurirwa ibiciro ku buryo budasanzwe.

Mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000 Frw kigera ku 1600 Frw [hari n’aho bayigurisha 1700 Frw kuzamura]. Umufuka w’isukari waguraga ibihumbi 50 Frw ubu ugeze ku bihumbi 75 Frw, ni mu gihe agakombe kamwe ka Salsa kageze kuri 400 Frw kandi karaguraga 250 Frw.Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zirimo kugura ibihumbi 17 Frw avuye ku bihumbi 15 Frw. Ikarito y’amakaloni yaranguraga 11000 Frw, ubu yageze kuri 14800 Frw.

Kuwa 5 Werurwe 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera tariki 6 Werurwe 2022, igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali kivuye ku 1 225Frw kikagera ku 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu cyavuye ku 1 140Frw kikagera ku 1 201Frw. Ibi bisobanuye ko igiciro cya lisansi cyiyongereho 31Frw kuri litiro naho icya mazutu cyiyongeraho 61Frw kuri litiro.

Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara itumbagira ry’ibiciro by’isukari, amavuta yo guteka, isabune n’ibindi. Ni ibintu bikomeje kugenda bifata indi ntera kuko byageze no ku bikomoka ku buhinzi byera imbere mu gihugu.

Bamwe mu baguzi n’abacuruzi bahuriza ku kuvuga ko iri zamuka ry’ibiciro rikomoka ku ntambara yo muri Ukraine. Guverinoma y’u Rwanda ntiyemera aya makuru kuko ibiciro byazamutse ari iby’ibicuruzwa bike biva hanze bishingiye ku mpamvu z’inganda biturukamo.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 22 ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi by’umwihariko ibikura ibicuruzwa n’ibibyohereza muri ibi bihugu.

Ibihano by’uruhuri bikomeje gufatirwa u Burusiya, ni imwe mu mpamvu nini irimo gutera izamuka ry’ibiciro mu bihugu bimwe na bimwe. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi ngo nta ngaruka biragira nubwo hari abakomeje kubihuza n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa birimo isukari, isabune, amavuta yo guteka, inzoga n’ibindi.

Urugero ni nka Kenya ishobora guhomba miliyoni zirenga 87$ ni ukuvuga miliyari hafi 10 z’amashilingi yaturukaga buri mwaka mu kohereza icyayi, indabyo, ikawa n’imbuto mu Burusiya. Ni nyuma y’uko za kontineri zagombaga kujyana no kuvana ibicuruzwa mu Burusiya zihagaritswe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko nta ngaruka intambara yo muri Ukraine iragira ku bucuruzi bw’u Rwanda. Iki gihugu gikoresha ingano n’ifumbire mvaruganda byo mu Burusiya.

Ati “Icyo wamenya ni uko nta bacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa mu Burusiya mu buryo butaziguye, ariko dufite ibicuruzwa bituruka mu Burusiya bigera kuri bibiri, hari ingano dukoresha mu Rwanda, aho izikomokayo ziri ku kigero cya 64%, ariko tuzitumiza muri Tanzania”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rurimo gushaka ibindi bihugu rwajya rukuramo ingano ndetse no kureba uko ibicuruzwa bituruka mu ngano byakorwa hadakenewe ingano nyinshi nk’izavaga mu Burusiya.

Ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, ingana na 14% ituruka mu Burusiya. Nyuma y’ibihano bukomeje gufatirwa harimo gushakwa ibindi bisubizo.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byakunze guhuzwa n’intambara yo muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasobanuye ko atari byo kuko “igiciro dufite ubu ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ntaho bihuriye n’intambara ihari ubungubu, imibare yacu itwereka ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli twatangiye kubibona guhera mu mezi ashize biturutse ku izamuka risanzwe ku masoko mpuzamahanga”.

Kuva muri Gicurasi 2021, Leta yashyize Nkunganire mu bikomoka kuri Peteroli kuko byari byatangiye kuzamuka bitewe na Covid-19 n’izindi mpamvu z’isoko.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Abatangiye gukwiza ibihuha ngo ni impamvu z’intambara ntabwo ari byo. Ibiciro by’ibintu byazamutse, ibyabanje ni bitatu, isukari, isabune, amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’ikibazo bita cy’intambara ziri hanze. N’umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy’ibijumba, inyanya, imyumbati, ngo ni intambara iri mu bihugu byo hanze, ntabwo ari byo”.

Asanga izamuka ry’ibiciro by’ibihingwa byera mu gihugu ryaratewe n’ibihuha cyangwa ibihe (season).

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza. Ibihugu uwo muntu yaranguragamo birimo Malawi, Eswatini na Zambia.

Ati “Muri iki gihe cy’imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y’imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n’ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.”

Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe ariko hari gushakwa ubundi buryo Abanyarwanda baba babona isukari.

Ati “Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.”

Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko no ku mavuta yo guteka amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n’ingendo zo mu mazi.

Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y’akenewe.

 

Source:Ukwezi


IZINDI NKURU

Leave a Comment