Amahugurwa k’ubumenyi bw’ibanze bwafasha utaragera kwa muganga yaraye asojwe


 

Amahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abaturutse mu bitaro by’icyitegererezo n’iby’Uturere, yaraye asojwe kuri uyu wa kabiri, akaba yaratanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE”, Rotary Club ya Williamsburg muri Amerika ibinyujije mu ya Kigali Gasabo n’Ishami ry’Ubuvuzi muri “Virginia Commonwealth University (VCU)”, akaba yahawe abaganga 50 bo mu bitaro 15 mu gihugu bahawe ubumenyi bw’ibanze bwo kwita ku ndembe mbere yo kugezwa kwa muganga hibandwa ku ababyeyi n’abana bavukana uburwayi bukaze.

Amahugurwa yahawe abagera kuri 50

Abahuguwe beretswe uburyo bwo kwita k’umwana uvutse atuzuye n’ufite ibibazo by’ubuzima nk’umutima udatera neza, iri somo rikaba ryarakurikiwe n’iryo kwita ku mubyeyi urembye ataragezwa mu bitaro bimuvura. Uyu mwitozo ngiro wakorerwaga ku mfashanyigisho zabugenewe wamaraga iminota icumi harebwa ibirimo uko bita k’umurwayi ubageze mu biganza, umuvuduko bakoresha, ubufasha bw’ibanze bamuha no kujya inama.

Umukozi wa Minisante mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’Ibanze mbere yo kugera mu Bitaro “SAMU”, Uwitonze Jean Marie yatangaje ko aya mahugurwa agamije kubaka ubunyamwuga. Ati “Hari ibyakozwe mu kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi bwihuse,  Leta igura imbangukiragutabara nshya, ikanagura ibikorwa remezo”.

Abahawe amahugurwa bahawe certificat

Umuyobozi wa Rotary Club Gasabo, Kalisa Stella, yavuze ko mu mishinga bafite harimo uwo kwita ku buzima, ati “Hari indi mishinga tugirana na Minisante kandi yagize ingaruka nziza ku buzima bw’abantu. Intego yacu ni uko aya mahugurwa azahabwa abantu benshi uhereye kuri 25 bahuguriwe gufasha abandi. Impamyabushobozi bahawe zizabashyira ku rwego rwo mu karere aho bashobora gutanga amasomo”.

Abahuguwe bize amasomo y’ubumenyangiro yabasha kwita k’umwana uvukanye ibibazo

Umwarimu wungirije muri VCU mu Ishami ryo kubaga, Dr Sudha Jayaraman uyoboye itsinda rihagarariye aya mahugurwa, yavuze ko hari intego yo kubaka ikigo gihugura ku kwita ku ndembe. Ati  “Nasanze hari uburyo bwiza SAMU itanga ubutabazi bw’ibanze, twashatse kongerera abayikoramo ubumenyi. Twabahaye amahugurwa azabafasha kuko ni cyo bari bakeneye ngo bashyire mu bikorwa ibyo bigishijwe neza.”

Dr Sudha Jayaraman uvuga ko u Rwanda hari aho rugeze mu buvuzi

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment