Ukraine irishyuza u Burusiya asaga miliyari 500 z’amadorali


Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yatangaje ko igihugu cye kimaze guhomba miliyari 500$ z’ibintu byangirikiye mu ntambara u Burusiya bwagishojeho mu minsi 20 ishize.

Uyu muyobozi yashimangiye ko Guverinoma ya Putin ariyo izishyura ibyo byose mu gihe urugamba ruzaba rurangiye.

Shmyhal ntabwo yigeze asobanura mu buryo burambuye uko gusana ibyo byangiritse bizakorwa cyangwa se niba mu gihe Ukraine izaba itsinze urugamba nabwo ari u Burusiya buzishyura ibyangiritse gusa yakomoje ku mitungo y’Abarusiya yafatiriwe hirya no hino.

Yanavuze ko mu gusana ibyangiritse, igihugu cye cyiteguye gusaba inkunga ibihugu by’inshuti.

Yabigarutseho mu nama yabaye ku wa Kabiri yari yitabiriwe n’abayobozi batatu bo mu bihugu by’ibituranyi harimo Tchèque, Pologne na Slovenie bakoreye ingendo i Kyiv.

Ntabwo imibare y’abantu bamaze kugwa muri iyi ntambara isobanutse neza kuko buri ruhande ruvuga iyarwo kandi nta rwego rwigenga ruhari rushobora kugenzura ko ibivugwa ari ukuri.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment