U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima aho mu ntego z’icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Ni muri urwo rwego abatuye mu mirenge ya Nyange na Kinigi, mu karere ka Musanze bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye, muri bo harimo n’abahoze ari ba rushimusi, kuri ubu bakaba barata inyungu zo gusigasira ibigize Parike y’Ibirunga.
Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza ibiyigize, bakamenya ibyiza byo kuyibungabunga, kuri ubu bahurijwe hamwe mu mashyirahamwe akora ibintu bitandukanye babifashijwemo na “SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association)”, mu byo bakora harimo ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere n’ibindi.
Uwayezu Boniface w’imyaka 55, utuye mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze, yatangaje ko mbere yari mu bajyaga guhiga inyamaswa muri parike y’ibirunga ndetse n’ibiti atabisize kuko yajyanaga n’abagomba gushakamo inkwi zo gucanisha, ariko nyuma yo kubireka akajya muri koperative y’abahinzi b’ibirayi nibwo yagezweho n’inyungu zifatika zo guturira parike ndetse no kuyibungabunga.
Agira ati “Parike y’ibirunga niyo twashakagamo akaboga, ibiti biyigize tukabyangiza nkana dushakamo ibiti byo gucana, ariko kuva muri 2015 twahinduye imyumvire tubifashishijwemo na leta, ubu twahinduye ubuzima tubayeho neza kandi ariyo tubikesha. Ubu mfite inzu yanjye nziza y’ibati, kandi sinjye njyenyine uyifite kuko abaturiye parike bamenye akamaro ko kuyibungabunga bagerwaho n’inyungu zayo”.
Uwayezu yemeza ko imyumvire y’abaturage begereye parike y’ibirunga ari nabo bayangizaga yatangiye kujyenda ihinduka kuva mu mwaka wa 2004, ubwo havukaga ishyirahamwe “SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association)” ryashingwaga rigamije gukangurira abaturage baturiye ishyamba ry’ibirunga kurushaho kuribungabunga.
Mukamana utuye mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze, we yagize ati “Nahoraga mpangayitse ngo inyamanswa zo muri parike y’ibirunga zizamfakaza, yemwe icyari cyaranteye ihungabana kurushaho ni ukuba n’umwana wanjye watangiraga gusoreka ise atamusigaga, yemwe hari n’igihe bagendaga bagaherayo nkagira ngo bahuye n’inyamanswa y’inkazi irabica. Ariko harakabaho “SACOLA” yabahinduriye imyumvire idahwitse ubu bakaba bari mu makoperative anyuranye abafasha kwiteza imbere, ubu tubayeho neza, abasore banjye bari mu bukorikori, umugabo arahinga akorora bya kijyambere, mbese iterambere ryatugezeho kandi nanjye umutima wanjye waratuje”.
Binyuze muri iri shyirahamwe ryagize uruhare rukomeye mu kubungabunga Parike y’Ibirunga ndetse n’umuyobozi w’iyi Parike Uwingeri Prosper akaba abyemeza, binyujijwe muri SACOLA amazi meza ndetse n’amashuri byegerejwe abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange ndetse inafasha abatari bake kwibumbira mu makoperative y’ubworozi n’ubuhinzi bya kijyambere yabafashije gutera imbere, aho benshi bicuza igihe bataye ari ba rushimusi abandi birirwa bangiza ibiti bigize Parike.
Ubuyobozi bwa SACOLA bwemeza ko ibikorwa by’iri shyirahamwe byose bitoranywa hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage, bikagenwa hagendewe ku ngano y’amafaranga atangwa na ba mukerarugendo baba baje gusura Parike y’Ibirunga bakaboneraho no gucumbika muri Hoteli yubatswe n’iryo shyirahamwe.
Hashyizwe imbaraga mu rwego rw’igihugu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
Umuyobozi wa Parike y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje ko ibikorwa bya ba rushimusi byacitse ko ndetse uwo bafashe cyangwa baketse habaho kubigisha ku bufatanye n’inzego hamwe n’amakoperative y’abahoze ari ba rushimusi ndetse bakinjizwa mu nyungu z’ubukerarugendo.
Ati “ubushobozi bwose bubonetse yaba ubwa RDB cyangwa umutungo waturutse muri parike 10% yayo akoreshwa mu gukemura ibibazo rusange muri byo hakaba harimo no guteza imbere za koperative z’abahoze ari ba rushimusi”.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’ibidukikije tariki 5 Kamena 2021, Misitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagize ati “Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ibihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyaje cyiyongera ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Byagaragaye ko ibikorwa bya muntu mu rugamba rw’iterambere byarushijeho gutuma habaho iyangirika ry’ibidukikije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima ku rugero rutigeze kubaho mu mateka ya muntu, ndetse 1/4 cy’ibi binyabuzima bikaba bishobora kuzima burundu ku isi mu myaka icumi iri imbere mu gihe hatagize igikorwa mu kubibungabunga”.
Akarere u Rwanda ruherereyemo ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye kurush ibindi bihugu. Gacumbikiye hafi 40% by’amoko y’inyamaswa zonsa z’umugabane (amoko 402), urusobe rwaguye rw’inyoni (amoko 1.061), inyamaswa zikururuka n’iziba mu mazi zikaza no hanze (amoko 293) n’ibimera bitumburuka (amoko 5,793).
Mu mirenge 12 ikikije Parike y’Ibirunga harimo Nyange na Kinigi, hakoreramo koperative zirenga 40, zifite abanyamuryango basaga 5000, aba bakaba bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga iyi Parike.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane