Agathon Rwasa yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa na Perezida Ndayishimiye


Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi (CNL), Agathon Rwasa yahakanye yivuye inyuma ko ishyaka rye ntaho rihuriye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kimwe n’imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’u Burundi iherutse kubera i Bruxelles.

Agathon Rwasa yasubizaga ku birego bya Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yasubiraga mu gihugu cye avuye mu Bubiligi, aho yari yitabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko muri iyi nama yabonye umwanya wo guhura no kuganira n’Abarundi bari mu buhungiro, yishimira ko bagiye bahinduka.

Yagize ati “Nk’uko nagiye mbivuga Abarundi barahindutse. Abitabye baje kundamutsa bavuga bati ‘dukeneye kubona umukuru w’igihugu’ wabonaga ko bafite akanyamuneza kandi ntitwavuga ngo haje abo mu ishyaka iri cyangwa ririya.”

“Baraje bose harimo n’abo wavuga ko binuba igihugu. Twaraganiriye mbamenyesha uko u Burundi bumeze na bo batanga ibyifuzo byubaka, bafite inyota yo kuza mu gihugu cyabo.”

Nubwo bimeze bityo, Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko yababajwe n’uko hakiri bake bifuriza nabi u Burundi barimo abigaragambije bavuga ko u Burundi budakwiye gukurirwaho ibihano.

Yanenze CNL yivuye inyuma ko yashishikarije Abarundi baba mu buhungiro kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw’u Burundi.

Agathon Rwasa kuri uyu wa 22 Gashyantare, yavuze ko ishyaka rye ridashobora kubazwa ibyakozwe na Aimé Magera utari ku rutonde rw’abayobozi b’iri shyaka kuva ryashingwa.

Ati “Ntaho agaragara kuva CNL yashingwa. Ku rutonde rw’abayobozi b’ishyaka izina rya Aimé Magera ntaho rigaragara. Ni umuturage usanzwe uba mu buhungiro, ibikorwa bye ntaho ahuriye na CNL. Ishyaka ryacu ntirishobora kubazwa ibikorwa ritateguye. CNL ntishobora kubazwa iby’imyigaragambyo itateguye.”

Inkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu ivuga ko Agathon Rwasa afite impungenge ko haba hari ibikorwa bibi bigambiriwe ku ishyaka CNL.

Yananyomoje ibirego bya Perezida washinje ishyaka rye ko rifitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi irimo Red Tabara ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande ariko, sosiyete sivile yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ku bukata bw’iki gihugu irimo Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi bw’u Burundi) hamwe n’ingabo z’iki gihugu.

Kugeza ubu Minisitiri w’Ingabo mu Burundi yanyomoje aya makuru avuga ko kohereza ingabo mu kindi gihugu bifatwaho icyemezo n’Inteko Ishinga Amategeko nyamara ikaba itarigeze ishyikirizwa iby’iki kibazo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment