Mali: Ingabo z’u Bufaransa zahakuwe batakishimiwe bavugwaho kudakora ibyabazanye


Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gutangaza ivanwa ry’abasirikare b’igihugu cye muri Mali aho bari bamaze imyaka ikabakaba 10 bahanganye n’imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu, ariko abene gihugu ntibari bakishimiye aba basirikare.

U Bufaransa bufite ingabo zigera ku bihumbi bitanu muri Mali n’akarere iherereyemo ka Afurika y’Uburengerazuba ariko mu myaka umunani ishize Guverinoma ya Mali n’abaturage bakomeje kugaragaza ko batishimiye kuba kw’izo ngabo mu gihugu cyabo.

Iyi ntero yahawe inyikirizo n’agatsiko k’abasirikare gaherutse gufata ubutegetsi muri Mali aho imibanire y’icyo gihugu n’u Bufaransa yahise irushaho kuba mibi.

BBC itangaza ko ingabo z’u Bufaransa zigiye gukurwa muri Mali zizahita zoherezwa mu bindi bihugu byo mu karere ka Sahel gasanzwe kanabarizwamo icyo gihugu cya Mali.

Umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda n’uwa Islamic State yafashe umwanzuro wo kwibanda muri Mali n’akarere ka Sahel icyo gihugu giherereyemo nyuma yo kubona ko ikomeje gukubitwa inshuro mu Burasirazuba bwo Hagati bituma bayoboka ako karere karimo ubutayu bwa Sahara n’ibice bimwe by’ibihugu nka Niger, Chad, Mali, Burkina Faso na Mauritania.

Si iyo mitwe y’iterabwoba gusa iri muri ako karere kuko hari n’indi irimo Ansaroul Islam ndetse n’umutwe wa Boko Haram.

Muri 2013 ni bwo u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo ibihumbi bitanu muri Mali cyari gihanganye n’inyeshyamba.

Nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, abacanshuro b’Aba ‘Tuareg’ bamurwaniriraga bahise basubira muri Mali biyemeje kurwana bakabona ubwigenge bw’agace k’amajyaruguru y’icyo gihugu.

Bifashishije intwaro bari barahawe na Gaddafi, bahise biyunga kuri al-Qaeda na Islamic State kugeza ubwo batangiye kugenzura igice cy’amajyaruguru hafi yo kwigarurira igihugu cyose.

U Bufaransa bwakoronije Mali kugeza mu mwaka wa 1960 na bwo bwafashe iya mbere buvuga ko bushaka kurinda abaturage ba Mali ndetse n’abaturage babwo bagera ku bihumbi bitandatu basanzwe batuye muri icyo gihugu.

Mu basirikare b’u Bufaransa boherejwe muri Mali abagera ku 2400 bagiye mu majyaruguru abasigaye bakajya bakora ibikorwa byo guhiga ibyihebe hakoreshejwe indege zitagira abapilote na za kajugujugu mu karere ka Sahel muri rusange.

Si izo ngabo gusa zagiye mu karere ka Sahel kuko hari izindi zigera ku 14000 z’Umuryango w’Abibumbye zabaga zikorana bya hafi n’ingabo z’igihugu za Mali mu kugarura amahoro.

Kuki u Bufaransa butacyishimiwe muri Mali?

Mu myaka icyenda ishize ubwo ingabo z’u Bufaransa zasesekaraga muri Mali zakiranwe urugwiro n’akanyamuneza ariko ibi ntibyamaze kabiri kuko kugera muri icyo gihugu kwazo bitacogoje umurindi wo kwiyongera kw’ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ngo byanarushijeho kwiyongera kurusha uko byari bisanzwe.

Ibi byagize ingaruka zikomeye zirimo no kuba hari abaturage byarangiye biyunze ku mitwe y’iterabwoba maze biyifasha gusakara mu bindi bihugu nka Burkina Faso na Niger ndetse banashinga ibirindiro mu Butayu bwa Sahara.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment