U Rwanda rushishikajwe n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya amakuru y’ahantu runaka


Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (WAM), Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rwifuza gukorana na UAE mu ikoranabuhanga, cyane cyane ko icyo gihugu kimaze gutera imbere mu nzego zirimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya amakuru y’ahantu runaka (geospatial technology).

Ikoranabuhanga rya geospatial ni ingenzi cyane kuko ritanga ubusobanuro bw’amakuru ari ahantu runaka, ayo makuru akaba yakwifashishwa mu gufata ibyemezo bitandukanye. Nk’urugero, ikoranabuhanga rya Google Map n’iryerekana uko ikirere gihagaze rishingira kuri ‘geospatial technology.’

U Rwanda rurifuza iri koranabuhanga kuko amakuru ariturukamo ashobora kugira uruhare mu guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, ubwikorezi, uburezi n’izindi nyinshi.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni kimwe mu bihugu biteye imbere muri iri koranabuhanga ku rwego rw’Isi, ari naho Minisitiri Ingabire ashingira avuga ko u Rwanda ruri kureba uburyo rwafatanya n’icyo gihugu muri iryo koranabuhanga rigezweho cyane ku Isi, ariko rikoreshwa hacye muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na WAM, Minisitiri Ingabire witabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Dubai (Expo 2020 Dubai), yavuze ko byaba ari iby’agaciro mu gihe u Rwanda na UAE byakubaka ubufatanye muri iri koranabuhanga.

Ati “Turi kureba uburyo twafatanya na UAE mu bijyanye n’isanzure. Icyo turi kurebera hamwe ni uburyo bwo kubona amakuru muri rusange, ariko by’umwihariko amakuru ajyanye na ‘geospatial’ kugira ngo adufashe muri gahunda n’ingamba z’iterambere turi gushyira mu bikorwa mu nzego z’ubuhinzi, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo n’ibindi.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko u Rwanda ruri gukorana na UAE mu bijyanye no kwiyubakira izindi satellite zarwo, ati “Dufite intego to gufatanya n’ibihugu nka UAE mu kubaka no kohereza satellite [mu isanzure]. Ibyo bishobora kuba ari ntego z’igihe kirekire, ubu turi gutekereza ku ntego z’igihe gito nko kubaka ubushobozi ndetse n’uburyo twakoresha amakuru dukura mu ikoranabuhanga rya ‘geospatial.’

Minisitiri Ingabire kandi yashimye iterambere ry’imikorere ya Leta ya UAE mu bijyanye no kwihutisha serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko ari urwego ibihugu byombi bishobora gufatanyamo.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment