Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon.
Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo.
Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n’inshuti z’Amerika z’ibihugu by’i Burayi, mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye.
Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa niba abo basirikare bakoherezwa.
Bakoherezwa gusa mu gihe umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) waba ufashe icyemezo cyo gukoresha abasirikare bo gutabara aho rukomeye, “cyangwa habayeho ibindi bintu” ku bijyanye n’imyiteguro y’ingabo z’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’ushinzwe gutangaza amakuru ya Pentagon John Kirby.
Yongeyeho ko nta gahunda ihari yo kohereza ingabo muri Ukraine ubwayo.
Ibihugu bimwe by’ibinyamuryango bya OTAN, birimo Denmark, Espagne, Ubufaransa n’Ubuholandi, byamaze gutangira gahunda cyangwa birimo kwiga ku kohereza indege z’intambara n’amato (ubwato) y’intambara mu Burayi bw’uburasirazuba mu rwego rwo kongera ubwirinzi muri aka karere.
Mu mpera y’icyumweru gishize, Amerika yagejeje muri Ukraine toni 90 z’”imfashanyo yica” irimo nk’intwaro n’amasasu igenewe “abirinzi bari ku murongo w’imbere”.
Muri iyo nama yo kuri videwo yo ku wa mbere ya Perezida Biden, harimo kandi na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, umutegetsi mukuru w’Ubudage Olaf Scholz, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi, Perezida wa Pologne (Poland) Andrzej Duda n’umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg.
Nyuma yayo, Bwana Biden yagize ati “Nagize inama nziza cyane – twumvikanye n’abategetsi bose b’i Burayi”.
Umukuru wa OTAN yatangaje kuri Twitter ko bemeranyijwe ko “ubundi bushotoranyi ubwo ari bwo bwose bw’Uburusiya kuri Ukraine buzahura n’ingaruka zikaze cyane”.
Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza – bizwi nka Downing Street – yavuze ko aba bategetsi “bemeranyijwe ku kamaro k’ubumwe bw’amahanga imbere y’ubushotoranyi bukomeje kwiyongera bw’Uburusiya”.
Mu gihe igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyaba kibaye, aba bategetsi bemeranyijwe ko “inshuti [abishyize hamwe] zigomba kwihimura byihuse harimo no gufata ibihano bitari byarigeze bibaho mbere”.
Mbere yaho ku wa mbere, Bwana Johnson yaburiye ko amakuru “mabi” y’ubutasi avuga ko Uburusiya burimo guteganya kugaba igitero cyihuse ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine.
Yagize ati: “Amakuru y’ubutasi asobanura neza ko hari amatsinda 60 y’Uburusiya y’imirwano ari ku mipaka ya Ukraine, umuntu wese ashobora kubona ko hari gahunda y’intambara yihuse ishobora gufata Kyiv”.
“Tugomba kubwira mu buryo busobanutse neza [ibiro bya Perezida] Kremlin, Uburusiya, ko iyo yaba ari intambwe bahuriramo n’akaga”.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko OTAN iteje inkeke ku mutekano w’Uburusiya, ndetse birimo gusaba ibyemezo byo mu rwego rw’amategeko byuko uyu muryango utazarushaho kwagukira mu burasirazuba, harimo no mu gihugu bihana imbibi cya Ukraine. Ariko Amerika yavuze ko ikibazo kirimo kurebwaho ubu ari ubushotoranyi bw’Uburusiya, ko atari ukwaguka kwa OTAN.
Ku cyumweru, ubutegetsi bw’Amerika bwasabye abo mu miryango y’abakozi b’ambasade yayo muri Ukraine kuhava, ndetse n’Ubwongereza bwatangiye gukura abakozi muri ambasade yabwo muri Ukraine.
Oleksiy Danilov, umukuru w’akanama k’umutekano ka Ukraine, yabwiye BBC ko kuba inshuti zayo zirimo kuhakura abakozi nta cyo birimo gufasha.
Yagize ati: “Ducyeneye ubufasha hano kuko niba abantu batangiye guta umutwe, ibyo bishyira Ukraine ahantu habi cyane kandi birushaho korohereza Uburusiya kutuyobya”.
Mbere yaho, Ubwongereza bwashinje Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin gucura umugambi wo gushaka gushyiraho umutegetsi wa Ukraine ubogamiye ku Burusiya.
Uwo ni Yevhen Murayev wahoze ari Depite muri Ukraine, ibyo we yavuze ko ari “ubucucu”. Uburusiya bwashinje Ubwongereza “gukwirakwiza amakuru ayobya”.
Ubwo umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken yahuraga mu biganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov i Genève mu Busuwisi mu cyumweru gishize, Bwana Lavrov yavuze ko afite icyizere ko ubushyamirane buzagabanuka.
Ariko inzira ya diplomasi yananiwe guhosha ubushyamirane, ndetse n’ifaranga ry’Uburusiya – rizwi nka rouble – ryatakaje agaciro cyane. Amerika n’inshuti zayo bakangishije ko bazafatira Uburusiya ibindi bihano byo mu rwego rw’ubukungu mu gihe igisirikare cy’Uburusiya cyaba giteye Ukraine.
Hashize amezi Abanya-Ukraine bategura umutwe w’ingabo ugizwe n’abakorerabushake wo kurinda igihugu cyabo. Barimo kwitoza uburyo bwo kurinda umurwa mukuru Kyiv.
Umwe muri bo, ni umugore witwa Marta Yuzkiv, umuganga uri mu kigero cy’imyaka 50, wabwiye BBC ati “Birumvikana ndahangayitse. Ndi umugore w’umunyamahoro, sinshaka ko intambara itangira. Ariko uko byagenda kose, igihe yaba itangiye, nkwiye kuba niteguye kurwana ku gihugu”.
Uburusiya mbere bwigeze kwigarurira ubutaka bwa Ukraine, mu 2014 bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea. Nyuma yuko Uburusiya buyigaruriye, Crimea yatoreye kuba igice cy’Uburusiya binyuze muri kamarampaka (referendum), ibihugu by’i Burayi n’Amerika hamwe na Ukraine byavuze ko inyuranyije n’amategeko.
Inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya zinagenzura uturere two mu burasirazuba bwa Ukraine turi hafi y’imipaka y’Uburusiya. Imirwano yaho imaze kwicirwamo abantu bagereranywa ko bagera ku 14,000, mu gihe amasezerano y’amahoro yo mu 2015 na n’ubu atarashyirwa mu bikorwa.
BBC