Abo Green Gicumbi yubakiye biogaz bemeza ko yabahinduriye imibereho


Abamaze kubakirwa biogas na Green Gicumbi bemeza ko yaborohereje ubuzima ndetse babaye abakunzi b’ibidukikije

Gahunda yo kubakira abaturage biogaz zigera ku 1700 bo mu mirenge icyenda yo mu karere ka Gicumbi ni imwe mu mihigo y’umushinga “Green Gicumbi” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije “FONERWA” ugaterwa inkunga n’ikigega cy’isi cyita ku mihindagurikire y’ikirere “Green Climate Fund”, kugeza ubu abo iyi gahunda yagezeho bakaba bemeza ko byabafashije kuba inshuti z’ibidukikije ndetse biborohereza ubuzima.

Mukantwari Gaodiose ufite imyaka 47, utuye mu mudugudu wa Rwasama, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba, akarere ka Byumba, ni umwe mu  bubakiwe biogas, aho yatangaje ko abakozi ba Green Gicumbi bamugezeho bamubwira ko bagiye kumwubakira ikigega cya biogas abisamira hejuru cyane ko yari asanzwe azi ibyiza bya biogas kuko umukecuru we ayimaramye imyaka igera kuri 16.

Ati “Njye bambwiye iyi gahunda narayishimiye cyane kuko byandinze kwirirwa mu mashyamba njya gusenya ndetse no kwangiza ibiti kuko icyo nabonaga sinagicagaho, ibi byose byaranamvunaga kuko nta mbaraga mfite ariko ubu gucana biogas byampinduriye ubuzima kuko mbaho ntavunitse, igihe cyose nkeneye gucana biranyorohera”.

Mukantwari akomeza yemeza ko uretse kuba atakivunika ajya gutashya inkwi, byanamufashije kubungabunga ishyamba rye, kuri ubu ibiti bikaba bisigaye bikura bikamubyarira umusaruro kandi yanungutse amafaranga yajyaga yifashisha mu kugura inkwi iyo gutashya byabaga byanze. Ibi byose akaba ashimangira ko abikesha umushinga Green Gicumbi.

Rurangwa Felix ,Umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho muri Green Gicumbi, yatangaje ko biogas ifasha umuturage kuva ku ikoreshwa ry’inkwi akajya kuri gas, ibi bituma umuturage atangiza ibidukikije bityo hakabaho kwirinda ihindagurika ry’ibihe nawe ishyamba rye akaribyaza umusaruro.

Rurangwa yakomeje asobanura ko bubakira biogas umuntu wese ufite byibuze inka ebyiri nkuru kugira ngo habashe kuboneka amase ahagije, ikindi ni ukuba umuturage afite ubushake ndetse afite n’ubushobozi bwo gukora akazi gakorwa n’abayede nabo bakamufasha bamuha ikigega kugira ngo abashe kubona amazi.

Rurangwa ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho muri Green Gicumbi

Yagize ati ” Biogas yatanze umusaruro ugaragara kuko irinda uyifite kwangiza ibidukikije hirindwa ihindagurika ry’ibihe, ikindi bya biti yacanaga ntibiba bicyangizwa ahubwo bimuviramo umusaruro ubyara inyungu zinyuranye”.

Kugeza ubu muri biogas 1700 zigomba kubakirwa abaturage bo mu mirenge icyenda umushinga Green Gicumbi ukoreramo hamaze kubakwa 10  mu mirenge ya Cyumba, Shagasha, Manyagiro, Byumba na Kaniga,  aho imwe iba ihagaze agera kuri miliyoni 1,5 y’amanyarwanda.  Izi biogas zikaba zitanga icyizere kuko zubatse mu buryo burambye aho zishobora kumara imyaka irenze 20.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment