Nubwo isombe n’ibihumyo ari ibiribwa bifite intungamubiri zihagije, usanga bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, by’umwihariko igitsina gabo babinenga bavuga ko nta mugabo ukwiriye kubirya.
Isombe ni ikiribwa gikungahaye ku butare bugira uruhare mu ikorwa ry’amaraso naho ibihumyo bikaba bikungahaye kuri Calicium ifasha amagufa gukomera, gusukura umubiri no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Musabyimana Narcisse wo mu murenge wa Cyeru, yagize ati “Kuva nkiri muto sinigeze mbona sogokuru cyangwa data barya isombe. Nta n’umugabo nabibonyeho kuko ibiti byayo twayifataga nk’igicucu cyo kugamamo izuba. Hari n’abavugaga ko abagore bashobora kuyirogeramo abagabo, ngo ni inzaratsi.”
“Nakuze gutyo kugeza nize ariko sindayirya nubwo nzi akamaro kayo. Iwanjye bo barayiteka ariko bantekera ibyanjye iyo bayitetse. Byatubereye nk’umuco ariko ntacyo ubu mbona byaba bitwaye ko abagabo bayirya kuko ni imyumvire gusa. Nta wayiriye ngo ayiruke cyangwa imugireho izindi ngaruka.”
Mukamutesi Mediatrice wo mu murenge wa Nemba, yavuze ko yashatse umugabo atarya isombe ariko uko agerageza kuyitegura neza biturutse ku kuba yarabigiriwemo inama na muganga umwana wabo amaze kugaragaza imirire mibi, yaje guhinduka [umugabo].
Ati “Umugabo yageze aho arayirya ubu ntacyo biba bimutwaye nubwo byafusabye igihe kitari gito kugeza n’aho umwana agwingiye.”
Si abo gusa batanga ubu buhamya kuko hari n’abavuga ko batayirya kuko mu buzima bwabo batigeze bayigerageza aho bavutse no mu ngo zabo.
Mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye no kugira isuku, bwakozwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda bwakorewe mu Karere ka Burera, abaturage bagiriwe inama yo guhindura imyumvire.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri bo muri iryo shami, Ndagijimana Benoit, yavuze ko iyi myumvire idindiza gahunda yo kurandura igwingira mu bana kuko igihe cyose ababyeyi babo baba bakiyifite badashobora no gutegura ayo mafunguro kandi usanga aba akenewe cyane.
Yagize ati “Ni ikibazo cy’imyumvire kuko kurya isombe n’ibihumyo ntacyo bitwaye ahubwo ayo ni amafunguro byoroshye kubona kandi afite intungamubiri zihagije. Ntabwo wakwizera ko wahangana n’igwingira hakiri ababyeyi bafite iyi myumvire kuko badashobora no gutegura iryo funguro bo batarirya.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga bugamije guhindura iyo myumvire asaba abaturage kurushaho kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bahinga ibi bihingwa ndetse bakanabitegurira abana babo kuko bizabafasha guhangana n’igwingira n’imirire mibi ikingaragara muri ako Karere.
Yagize ati”Ntabwo twari tuzi ko hari abagifite iyo myumvire ariko ubwo hari aho bikigaragara tugiye kongera ubukangurambaga cyane cyane ku bagabo. Ntabwo baba batarya isombe ngo twizere ko baba bayitegurira abana babo kandi ibiribwa nk’ibyo bikungahaye ku ntungamubiri kandi kurya isombe ubwabyo ntacyo bitwaye.”
Ni mu gihe uturere tuza imbere mu kugarizwa n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ari Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi na Ngororero.
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
KAYITESI Ange