Icyo MINISANTE isaba ababyeyi mbere yo kohereza abana ku mashuri


Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi kutohereza ku ishuri abana bafite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 birimo gukorora, umuriro mwinshi n’ibicurane.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Minisante yashyize hanze ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2021.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Umwana wese ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane adakwiye koherezwa ku ishuri ahubwo agomba kuguma mu rugo akitwabwaho kugeza akize”.

Ababyeyi kandi bashishikarijwe gupimisha abana babo COVID-19 mu gihe abana bafite imyaka itanu kandi hagakoreshwa uburyo bwa ‘rapid test’.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “mu gihe bibaye ngombwa ko ikigo cy’amashuri gisaba abanyeshuri kwipimisha, abayobozi b’amashuri basabwa kuzajya bemerera ababyeyi gupimisha abana bakoresheje uburyo bwa rapid test”

Ibi byemezo bifashwe mu gihe amashuri abanza n’abanyeshuri biga mu yisumbuye ariko bataha batangiye amasomo y’igihembwe cya kabiri kuri uyu wa Mbere.

Mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa COVID-19 mu mashuri, Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko nta mwarimu wemerewe gusubira ku ishuri atarafashe urukingo rwa gatatu.

 

KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment