Ibyasabwe Njyanama y’akarere ka Gisagara


Ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu karere ka Muhanga, wigiraga hamwe ibigomba kwitabwaho mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage,  Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Gisagara ko bagomba kwirinda ibyatuma batagera ku byo bemereye abaturage.
Abajyanama b’akarere ka Gisagara ubwo bari ku munsi wa nyuma w’umwiherero

Yagize ati “Mufite amahirwe menshi mu kuba mwaragiriwe icyizere n’abaturage bakabatuma kubakorera. Aya mahirwe mufite si aya buri wese ahubwo ni uko mubifitiye ubushobozi. Muyakoreshe mugamije gusimbuka ibizashaka kubabuza kugera kubyo mwatumwe n’abaturage kugira ngo mubashe kubavana mu bukene. Nimubikora muzaba mubashije kubibagezaho bityo namwe mukomeze kugira icyubahiro cy’uko muri intumwa nziza zitumikira ababatumye.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bifuza ko buri muturage atera intambwe mu iterambere akava aho yari ari akajya ku rwego rwisumbuye.

Ati “Muri gahunda ya NST1 [gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024] dukeneye ko buri muturage agomba kuva aho yari ari mu bukene akajya ahisumbuyeho kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ababazwa no kumva cyangwa kubona umuturage utava mu mibereho abayemo mibi agahindura ubuzima bwe bukaba bwiza kurushaho ndetse akagira uruhare mu bimukorerwa akagira ubukungu bityo akaburindira umutekano.’’

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yemeza ko uyu mwiherero wabafashije gusobanurira abajyanama bashya gahunda zihari zitaranoga neza hagamijwe gushaka ibisubizo byo kuzihutisha kugira ngo zigezwe ku baturage.

Izo gahunda zirimo kubaha ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda yoroshya ubuhahirane, kuvana mu bukene bukabije abagera 25% ndetse na gahunda zose bemerewe na Perezida Paul Kagame zigomba kuba zabagezeho bitarenze mu 2024.

Yavuze ko kandi bibukijwe ko imihigo ihigwa kandi igahigurwa igihe yeshejwe ku kigero cya 100%, abasaba ko iyi myaka itanu igiye gukurikiraho bazarangwa n’ubwitange n’ubufatanye.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment