Hatowe itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe


Inteko Ishinga Amategeko ya Chile kuri uyu wa Kabiri yatoye itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko.

Iri tegeko rishya ryemerera ababana bahuje ibitsina kuba barera abana batari ababo bakabiyandikishaho mu mategeko.

Umushinga w’iryo tegeko washyigikiwe na Perezida Sebastián Piñera nubwo bamwe mu Ihuriro rye barinenze cyane.

Guhera mu 2015 muri Chile bemereraga abaryamana bahuje ibitsina kuba babana ariko ntabwo bari bemerewe gusezerana imbere y’amategeko.

Chile ibaye kimwe mu bihugu bike byo muri Amerika y’Amajyepfo byemeye ukubana kw’abahuje ibitsina. Ibindi byemeje iryo tegeko birimo Argentine, Brésil, Colombia, Costa Rica, Uruguay na Leta zimwe na zimwe zo muri Mexique.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment