Hari uburyo bwakoreshwa hakirindwa Ibiza-Minisitiri De Bonheur


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi, De Bonheur Jeanne d’Arc, yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye ibyangijwe n’imvura biba byinshi, muri zo harimo abantu bari bubatse mu manegeka, abafite inzu zubakishije ibikoresho bitujuje ubuziranenge, imiyoboro y’amazi idatunganyijwe, imicungire mibi y’inkombe z’imigezi mu gucukura imicanga no kuba nta mirindankuba iri ahantu hahurira abantu benshi.

Minisitiri De Bonheur Jeanne d’Arc abona hari ibyakorwa hakirindwa ibiza

Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kugira ngo tuzamure imyumvire ku buryo bwo kwirinda ibiza. Abaturage bakwiye kubugira ubwabo kandi bakabushyira mu bikorwa aho kugira ngo nyuma babe bahangana n’ingaruka z’ibiza”.

Yakomeje asaba abaturage kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire bagakurikiza igishushanyo mbonera kandi bakifashisha ibikoresho byujuje ubuziranenge.

Ibiza bishobora kwirindwa hafashwe ingamba

Yabasabye gufata amazi yo mu rugo bifashishije ibigega cyangwa aho bishoboka bakayakorera imiyoboro, ashimangira ko kwirinda ibiza bisaba imbaraga zihurijwe hamwe, kuva ku muntu ku giti cye, ubuyobozi, ibigo byigenga n’imiryango itari iya leta.

Minisiteri y’Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi, Midimar, yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2018, leta yakoresheje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 800 mu kugoboka abaturage basizwe iheruheru n’ibiza.

Ibi biza byaturutse ku mvura idasanzwe yaguye kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2018, ihitana ubuzima bw’abantu 222, isenya inzu 14491 yangiza n’imyaka ihinze kuri hegitari 8978, inasenya amateme 49, yangiza inzuri 754.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment