Impamvu abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda batarajya ku ishuri


Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri biturutse ku kutishimira ibigo bashyizwemo.

NESA ivuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye abo banyeshuri batinda kujya ku ishuri harimo kuba nyuma y’uko bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagatsinda, bagahabwa ibigo n’amashami bagomba kwigamo, harimo abataranyuzwe n’aho boherejwe cyangwa ibyo bahawe kwiga ntibabikunde, bigatuma basaba guhindurirwa, bakaba bagitegereje ibisubizo ku busabe bwabo.

Dr. Alphonse Sebaganwa ushinzwe ibizamini muri NESA, avuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bari bashyizeho, aho umubyeyi cyangwa umwana asaba guhindura ikigo cy’ishuri cyangwa ishami.

Ati “Nibwo rero kugeza uyu munsi twari dufite abagera ku bihumbi icyenda na Magana icyenda (9,900) basabye guhindurirwa, ariko ntabwo twamenya niba abo bose 9,900 bashobora kuba bakiri mu rugo, kuko biroroshye cyane gukoresha ikoranabuhanga usaba ikintu, rimwe na rimwe hari n’ubwo utagikeneye cyane, ni na cyo gituma nkeka ko hari bamwe muri bo banagiye ku ishuri n’ubwo tubafite”.

Akomeza agira ati “Kandi tukaba tuzareba ibyo basabye n’impamvu zumvikana babisabye, noneho tukazabishyira ku mugaragaro kuri iki cyumweru, kugira ngo na bo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bajye ku ishuri badakererewe cyane. Kuri iki cyumweru ku itariki 24, tuzashyira ahagaragara dukoresheje nanone ikoranabuhanga, aho twashyize abo banyeshuri yaba ibigo cyangwa se amashami basabye hakurikijwe ibyangombwa abo bana cyangwa ababyeyi batanze ndetse cyane cyane impamvu n’amanota”.

Ngo bazabireba aho basanzwe babireba nk’uko bareba amanota y’abana batsinze n’ubundi bifashishije ikoranabuhanga, ku buryo ku wa Mbere tariki ya 25 no ku wa Kabiri tariki 26 bazazinduka bajya ku mashuri nk’abandi.

Zimwe mu mpamvu zigenderwaho bahindurira umwana ikigo cyangwa ishami zirimo impamvu zifatika umubyeyi atanga asaba guhinduza ikigo umwana yashyizweho, imyanya NESA ihabwa amashuri nyuma yo kumenya imyanya isigaye, hamwe n’amanota umunyeshuri yabonye kubera ko hashobora kuba ikigo cyasabwe na benshi kandi gifite imyanya micye.

Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane batangiye umwaka w’amashuri wa 2022, ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021. Mu bana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2021, abasaga ibihumbi 44 baratsinzwe, mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abasaga ibihumbi 16 na bo batabashije gutsinda.

Mu zindi mpamvu zishobora gutuma bamwe bakererwa kujya kwiga harimo ikibazo cy’amafaranga ababyeyi basabwa yakomeje kugaragara ko yiyongera mu gihe bamwe ubukungu butifashe neza.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment