Ibyitezwe ku kigega kigiye gushyirirwaho abahinzi


Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko harimo gutekerezwa uburyo habaho ikigega cyihariye, gishobora gushyirwaho kigenewe gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu buryo butagoranye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje inzego zitandukanye yigaga ku buryo bwo gutanga amafaranga mu rwego rw’ubuhinzi.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu bigo by’imari agashorwa mu buhinzi ari 5.2%, ugereranyije n’ashorwa mu zindi nzego.

Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, biteganyijwe ko aya mafaranga azaba agera ku 10.4% hakaba hashize imyaka 4 aya mafaranga atiyongera.

Umyobozi w’ikigo gifasha abaturage kugera kuri serivisi z’imari, Jean Bosco Iyacu avuga ko hari impinduka zigamije guteza imbere ubuhinzi ku bufatanye n’inzego zitandukanye kandi bizatanga umusaruro mu gukemura ibibazo abahinzi bahura nabyo.

Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul avuga ko mu myaka 15 AGRA ikorera mu Rwanda hari byinshi bimaze gukorwa mu gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro no kubona imbuto nziza, ubu imbaraga zikaba zigiye gushyirwa mu micungire y’umusaruro no gufasha abahinzi kubona inguzanyo.

Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ngabitsinze Jean Crysostome avuga ko hagiye kurebwa uburyo urwego rw’ubuhinzi rwakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.

Urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare mu musaruro mbumbe w’igihugu rungana na 26%,  uru rwego kandi rwiharirira 70% by’umusaruro woherezwa hanze ndetse rugatanga akazi ku bantu bari mu kigero cyo gukora bagera kuri 70%.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.