Karongi: Nta mwaka ushize inzu zubakiwe abatishoboye zarasenyutse n’izisigaye ziri mu nzira


Inzu eshanu mu nzu 10 zubakiwe abatishoboye mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi zamaze gusenyuka zitaramara umwaka, mu gihe abatuye mu zisigaye nabo bafite impungenge ko ibihe by’imvura byegereje,  nazo zishobora gusenyuka.

Muri Kamena 2020 nibwo aba baturage batishoboye batujwe muri izi nzu zubatswe mu mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Kibilizi.

Umwe muri bari bahawe inzu yavuze ko zatangiye gusenyuka zimaze amezi atatu gusa, ubwiherero burasenyuka burundu batangira gutira abaturanyi. Byaje kugera ubwo inzu yose igwa burundu, abari batujwe muri aya mazu bajya gukodesherezwa.

Yavuze ko inzu “Zaguye kuko zubatse nabi, bakoresheje amatafari atumye neza, batubwira kuzijyamo vuba cyangwa bakaziha abandi.”

Mugenzi we yavuze ko izi nzu “Zubakishishijwe amatafari atumye neza bagiye bagerekeranya, amazi yajyamo zigahita zigwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko impamvu izi nzu zasenyutse ari ukubera Ibiza.

Yagize ati “Icyateye izi nzu gusenyuka zitaramara kabiri, ni ibiza byabaye bitewe n’imiterere y’ubutaka bw’ino buba bworoshye munsi, bihera hasi bituma amazu asenyuka”

Uyu muyobozi yavuze ko abari batuye muri izi nzu zasenyutse bari gukodesherezwa, ati “Turi gushaka ingengo y’imari n’umutekinisiye ubizi kugira ngo azakomeze hasi, kuko n’ubundi wongeye kubaka utakomeje hasi yakongera agasenyuka.”

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment