U Rwanda ntirukozwa ibyo rushinjwa byo gufunga binyuranyije n’amategeko


U Rwanda rwamaganiye kure raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) yasohotse ejo hashize  kuwa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina ‘transgender people’, abicuruza, abana bo mu muhanda n’abandi.

Ibyo ngo byarakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)’, iyo nama ikaba yari iteganyijwe muri Kamena 2021.

Yolande Makolo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo nshya ya ‘HRW’ivuga ko hari abantu bafunzwe mu buryo bunyanyije n’amategeko, ari raporo yakozwe igamije guharabika Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’igihugu.

Yagize ati “Raporo ya HRW y’uyu munsi k’u Rwanda, igamije guhungabanya icyerekezo cy’ubukungu bwacu, bifashishije ibirego by’ibihimbano. Guharabika igihugu ntibyakunda mu gihe ibyo ugishinja atari ukuri”.

Ati “U Rwanda ntiruvangura abantu, yaba mu mategeko, politiki cyangwa imigirire, n’aho ibitekerezo byabo biganisha mu bijyanye n’igitsina”.

Makolo yongeyeho ariko ko, iyi atari inshuro ya mbere HRW icuze ibirego by’ibihimbano ishinja u Rwanda.

Urugero ni nk’ibyo uwo muryango wigeze kuvuga muri raporo yawo yasohotse ku itariki 13 Nyakanga 2017, yari ifite umutwe ugira uti “All Thieves must Be Killed” (abajura bose bagomba kwicwa), ariko Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yarayibeshyuje ivuga ko yari irimo amakosa akomeye, harimo n’abantu iyo raporo yabaga ivuga ko bapfuye nyuma bakaza kugaragara ari bazima kandi bameze neza.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko iyo raporo yazamuye ibibazo bikomeye hibazwa uburyo HRW ikoramo akazi kayo.

Icyo gihe, ngo abantu bagera kuri barindwi HRW yari yavuze ko bishwe, baje kuboneka ari bazima, mu gihe abandi yavugaga bishwe byaje kugaragara ko bapfuye ariko bazize urupfu rusanzwe.

Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), gikurikirana ibigo ngororamuco byakira abantu baba baturutse muri za ‘transit centres’ z’uturere, yavuze ko ibirego by’uko abantu bakirwa muri ibyo bigo ngororamuco bakorerwa iyicarubozo ndetse bagafatwa nabi, ngo ari ibirego bidafite ishingiro.

Yagize ati “Iyo ni ‘propaganda’ yabo isanzwe. Ntabwo bitunguranye. Umuntu yibaza niba koko bagira abantu babaha amakuru, cyangwa se niba bahimba inkuru batiriwe bahaguruka aho bicaye.”

Mufulukye yavuze ko nk’uwitwa Lewis Mudge, Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, ari urugero rw’umuntu ukunze gushinja u Rwanda ibintu bitandukanye by’ibinyoma, nyamara akaba atarigeze akandagiza ikirenge cye mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba aha.

Mufulukye yavuze ko icyo azi ari uko Ikigo gishinzwe igororamuco ayoboye, kitigeze kivugana na HRW nk’uko babitangaje.

Muri iyo raporo hari aho banditse bagira bati “HRW yasabye amakuru ajyanye n’ibyo birego muri Minisiteri y’Ubutabera no muri NRS, ariko nta gisubizo yabonye, kandi ntiyashoboraga kwigenzurira ayo makuru ubwayo mu buryo bwisanzuye”.

Mufulukye yongeyeho ko urebye muri raporo ubona ko bavugishije Aimé Bosenibamwe, wahoze ayobora Ikigo ngororamuco cy’igihugu ‘NRS’, ariko akaba yarapfuye muri Gicurasi 2020, na we bikaba bishoboka ko bamubajije ku bintu byabaye mu 2019. Ibyo ngo byaba bisobanura ko HRW igendera ku bintu bya cyera, bidafite ishingiro.

Uwo muyobozi wa NRS yavuze ko ibyo uwo muryango wa HRW washinje u Rwanda ko rwaba ruhutaza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, byo bitunguranye cyane.

Yagize ati “Twakoze amaperereza menshi, ariko nta muntu n’umwe wigeze ajyanwa hariya kuko ari umutinganyi, icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa”.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment