U Rwanda n’u Burundi mu nzira zo kuvugurura umubano


Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda  yitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye “UNGA”, anagirana ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, bikaba bitanga icyizere mu kuvugurura umubano.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’ibihugu byombi mu kiganiro cyo kuvugurura umubano

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho Minisitiri Biruta yagiranye  ikiganiro na Minisitiri Amb. Albert Shingiro, bakaba  bibanze ku kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Izi minisiteri zombi zatangaje ko ba Minisitiri bombi baganiriye ‘ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi no ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano ugasubira ku murongo’.

Ibi biganiro bije bikurikira ibiheruka byahuje Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin na Perezida wa Sena y’u Burundi Hon Sinzohagera Emmanuel, aho bagarutse ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi,  banaboneraho kwiyemeza ubufatanye mu rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko.

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko, no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu byombi  mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi, akaba ari n’amateka icyo gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu bisangiye byinshi harimo umuco n’amateka, wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 ubwo muri icyo gihugu cy’abaturanyi havukaga imvururu zaturutse ku kwiyamariza manda ya gatatu kwa nyakwigendera Nkurunziza Pierre,  aho abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe abenshi bahungiye mu Rwanda, bituma igihugu cy’abaturanyi kijundika u Rwanda nk’urutera ingabo mu bitugu abarwanya ubutegetsi buriho.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment