Bangui: Abapolisi b’abanyarwanda basuwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi


Ejo hashize tariki ya 16 Nzeri 2021, Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair, Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui ho muri Centrafrique bashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo mujyi hamwe n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bakorera muri Bangui.

Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi, bakaba   .n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana.

Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu, yashimiye kandi ubuyobozi bwa JTFB bubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi bikabafasha gusohoza neza inshingano barimo.

Yagize ati “Twishimiye kuba mwafashe umwanya wanyu mukaza kudusura mukadusangiza ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Ubufatanye n’inama zanyu ni ingenzi kuri twe kuko biri mu bidufasha gusohoza neza ubutumwa twajemo hano.”

Usibye gucunga umutekano w’abaturage, aba bapolisi b’u Rwanda bakora n’ibindi bikorwa binyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Abapolisi b’u Rwanda basuwe ni 140, bagizwe n’abagabo 110 n’abagore 30. Bageze muri Central Africa ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.