Kigali: Bamwe mu bafite amikoro make batuye mu manegeka ntibatereranywe


Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwatangiye kubaka inzu zubakishije ibikoresho bidahenze kandi birambye, mu rwego gutuza neza abafite amikoro make mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara bari basanzwe batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi gahunda yo kuvugurura imiturire y’akajagali igirwamo uruhare n’umuturage ndetse na Leta, aho abaturage batanga ibibanza byabo byari byubatseho inzu zishaje zikavanwaho noneho ubwo butaka Leta ikabwubakaho izindi nzu zijyanye n’Imiturire myiza kandi zikomeye.

Ni uburyo butuma abaturage bafite amikoro make bubakirwa inzu zikomeye kandi zirambye, bitabaye ngombwa ko bimurwa mu gace bari batuyemo kandi hakubahirizwa uburyo bw’Imiturire yo gukoresha neza ubutaka no gutunganywa imitutire y’akajagali.

Inzu irimo kubakwa igeze ku gipimo cya 80% , yubatswe ku bibanza birindwi byatanzwe n’abaturage, ikaba izatuza imiryango 27 barimo na ba nyirubutaka bahatuye bazashumbushwa hakurikijwe agaciro k’umutungo buri wese yatanze.

Kubaka aya macumbi bigeze kuri 80%

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ayo macumbi yubatswe hagendewe ku byifuzo n’ibitekerezo by’abagenerwabikorwa, igishushanyombonera cy’aharimo gutunganywa kikaba kigaragaza uburyo aho hantu hazaba hameze nk’umudugudu w’icyitegererezo.

Mu gihe Leta ifite gahunda yo kongera ikigero cy’abatuye mu mujyi bakava kuri 18% babarwaga mu 2017 bakagera kuri 35% mu 2024, yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubaka amacumbi aciriritse mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

Aya macumbi aciriritse ajyana n’ubushobozi bw’abaturage uhereye ku b’amikoro make ukageza no ku bafite ubushobozi buciriritse intego ikaba ari iyo gutuza heza abaturage batuye mu mijyi yose byitezwe ko baziyongeraho abasaga miliyoni 2.7 bitarenze mu 2024.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Mujyi wa Kigali mu 2018 ((IGC 2018) ), bwagaragaje ko hakenewe inzu zo guturamo nshya zisaga 70,000 bitarenze mu 2028 aho 70% muri zo zigomba kuba ari iziciriritse.

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka inzu ziciriritse hagamijwe gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’amacumbi gikunze kugora ab’amikoro make mu Gihugu hose.

Igishushanyo mbonera cy’amacumbi bazatuzwamo
Aya macumbi azatuzwamo abatanze ibibanza byabo n’abakuwe mu miturire ishyira ubuzima bwabo mu kaga
 

 

Source: imvaho


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.