Tanzania: Icyoba ni cyose mu bayobozi


Kuya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe, Perezida Samia Suluhu yatangaje ko ashyize akitso ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma, ibi bikaba byakuruye icyoba mu bayobozi.

Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”.

Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango wo kurahiza abaminisitiri bashya, mu ijwi ritoya ariko rifite ubutumwa ritanga bwigisha, bwuzuyemo ubushishozi, yavuze ko impinduka n’amavugurura bizakomeza, akurikije uko yabonye imikorere ya bamwe muri ba minisitiri ndetse n’abo bakorana muri Minisiteri zabo.

Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu amaze ayobora Tanzania, yagerageje kwicecekera no kwitonda mu gihe arimo yitegereza imikorere ya za Minisiteri zose.

Yagize ati “ Hari ibintu byinshi byo guhindura, ariko muri icyo gihe abo ba minisitiri n’abo bakorana nabaga niga ku mikorere yabo, na bo babaga barimo kunyigaho. Nk’uko nabivuze, bamwe muri bo bafashe uko gutuza kwanjye nk’intege nke, maze batangira gukora ibyo bishakiye, hari n’abafashe uko guceceka kwanjye no gutuza nk’inzira yo gukora akazi bashinzwe no kwerekana ko bagashoboye”.

Yokomeje agira ati “Ku bw’ibyo rero, n’imyizerere yanjye y’uko iyo mvuganye na buri muntu dushobora kumvikana, akamenya icyo akwiye gukora bijyanye n’inshingano ze, ubwo rero ntimuzantegerezeho gupfa gutongana uko niboneye, ntonganya abantu bakuru bagenzi banjye. Nzatongana nkoresheje ikaramu”.

Perezida Samia yavuze ko n’ubwo yarahije ba minisitiri bashya bane, ariko hari n’indi minisiteri igiye kubamo impinduka ikabona abayobozi bashya, ndetse na bo bakazaza kurahirira inshingano mu minsi iri imbere.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment