CEDEAO yahaye ibihano Guinée Conakry


Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO wahagaritse Guinée Conakry mu bikorwa byawo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na Lt Col Mamady Doumbouya.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’ikoranabuhanga yahuje abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango yabaye kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde buhiritswe.

Nubwo Guinée yahagaritswe mu bikorwa bya CEDEAO, nta bihano by’ubukungu yahise ifatirwa nk’ihagarikwa ry’ubucuruzi n’ibindi bihugu cyangwa gufungirwa imipaka n’ibihugu bihana imbibi.

Nta bihano kandi byafatiwe abantu ku giti cyabo nk’abagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi, ngo babe babuzwa gukora ingendo z’indege nkuko byajyaga bikorwa ku bandi.

CEDEAO kandi yasabye abahiritse ubutegetsi kurekura byihuse Perezida Alpha Conde. Bahise bohereza itsinda ry’intumwa zigomba kugera i Conakry kuri uyu wa Kane, kuganira n’abahiritse ubutegetsi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment