Inzego n’ibigo bya Leta  bigiye kubarizwa mu ruhame na PAC


Kuva ejo tariki  07 kugeza kuri 27 Nzeli 2021, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 85, bazitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame,  kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020.

Ibigo n’inzego bizabarizwa mu ruhame biri mu byiciro bikurikira:

  • Inzego, ibigo n’imishinga byabonye “advserse opinion” (biragayitse) mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari (financial statements);
  • Inzego, ibigo n’imishinga byabonye “advserse opinion” (biragayitse) mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza (compliance) cyangwa muri “value for money”;
  • Inzego, ibigo n’imishinga byashyize mu bikorwa inama byagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku kigereranyo kiri munsi ya 60%;
  • Inzego n’ibigo byakorewe igenzura ryimbitse cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,  kubariza mu ruhame inzego zagaragaweho amakosa y’imicungire y’imari n’Umutungo bya Leta, bizakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (videoconferencing).

Buri mwaka Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) ishyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kugira ngo iyisesengure inabarize mu ruhame abagaragayeho amakosa. PAC itegura imyanzuro ishyikirizwa Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yamara kuyimeza igashyikirizwa inzego bireba kugira ngo amakosa yagaragaye akosorwe.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.