Rwanda: Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyafashe indi ntera


Abasenateri bavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye.

Bimwe mu byo bashingiyeho birimo ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yavuye mu isesengura ku bikorwa bya guverinoma muri gahunda yo guhanga imirimo.

Senateri Umuhire Adrie uhagarariye Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yagarutse ku bipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego rw’igihugu nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2020.

Umuhire yakomeje avuga ko ikigereranyo cy’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi cyari kuri 67.7% mu 2016. Iri janisha ryaraguye rigera kuri 64.9% na 59.6% mu 2018 na 2019.

Gahunda ya leta ni iyo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1.5 hagati ya 2017 na 2024. Mu myaka ine ishize hahanzwe imirimo irenga 778,136 irimo 658,630 ku rubyiruko, Umuhire akaba yaravuze ko nubwo hari intambwe yatewe ariko hakiri imbogamizi.

Senateri Pelagie Uwera yavuze ko leta ikeneye guhanga imirimo y’urubyiruko mu buryo burambye.

Ati “Usanga imwe mu mirimo ihangwa iboneka mu ikorwa ry’amateasi n’imihanda, iyubakwa ry’amashuri. Iyo imirimo irangiye abantu basubira mu bushomeri.”

Abasenateri bavuze ko guhanga imirimo mu buryo burambye bikwiye no kureberwa mu guhuza amasomo yigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Basabye kandi ko imenyerezamwuga ku banyeshuri ryarushaho kongerwamo imbaraga ndetse uburyo urubyiruko rugezwaho amakuru y’ahari amahirwe y’akazi bukanozwa nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

 

Source: New Times 


IZINDI NKURU

Leave a Comment