Ahagana saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri ushyira kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nyakanga, nibwo Perezida Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe mu rugo rwe arashwe, iby’uru rupfu rwe rwemejwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.
Dr Claude Joseph, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti, mu itangazo yasohoye yemeje ko ahagana saa saba z’ijoro, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu.
Rikomeza rivuga ko umugore we yakomerekejwe n’isasu ariko ubu ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka.
Uyu nyakwigendera wari perezida wa Haiti Jovenel Moïse yishwe amaze imyaka itanu ku butegetsi kuko yari yagiyeho mu mwaka wa 2016.
KAYITESI Ange