Uko gahunda itunguranye yo gucyura abanyeshuri izakorwa


Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rijyanye na gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku bigo by’amashuri ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Kamena 2021 nyuma y’ivugurura ry’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera ku italiki ya 1 – 4 Nyakanga 2021.

Iryo tangazo rigaragaza ko ku wa Kane, taliki ya 1 Nyakanga 2021, hazabanza gutaha abiga mu bigo byo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali twose, Utwa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Uwo munsi hazanataha abanyeshuri bo mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba n’abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku wa Gatanu,ku italiki ya 2 Nyakanga 2021, hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyefo, utwa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse n’utwa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku wa Gatandatu taliki ya 3 Nyakanga 2021, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo n’Uturere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

MINEDUC kandi itangaza ko ku Cyumweru, ku italiki ya 4 Nyakanga 2021, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje kandi ko iyi gahunda ireba abanyeshuri biga mu mashuri y’ubumenyi rusange n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro (general education and TVET).

MINEDUC yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bagashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.

Yanasabye abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge gukurikirana iki gikorwa cy’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Nyamirambo.

Minisiteri y’Uburezi yasabye kandi abanyeshuri bose gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

 

TETA Sandra 


IZINDI NKURU

Leave a Comment