Ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi byakumiriwe mu murwa mukuru


Guverinoma y’u Bubiligi yasohoye itegeko rikumira ibinyabiziga bikoresha mazutu mu murwa mukuru “Bruxelles”, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2030, n’ibikoresha lisansi kuva muri 2035.

Ni itegeko ryashingiwe ku mwanzuro wafashwe ku wa 31 Gicurasi 2018, hagamijwe gukomeza intego zo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Bruxelles ishyizeho iryo tegeko nyuma ya Paris y’u Bufaransa nayo izaca ibinyabiziga bikoresha mazutu mu 2024 n’ibikoresha lisansi mu 2030, n’Umujyi wa Lyon uzaca ibikoresha mazutu mu 2026.

U Bwongereza nabwo bufite gahunda yo guca ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi mu 2035.

New In 24 yatangaje ko muri Werurwe 2021 Komisiyo y’u Burayi yandikiwe ibaruwa yasinyweho n’ibihugu icyenda bisaba ko hashyirwaho itariki yo gukumira ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu ku isoko ry’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibihugu byinshi biri mu nzira yo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli, mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.