Urubanza rwa Idamage rukomeje kugaragaramo udushya


Kuri uyu wa 22 Kemena 2021 nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda rwasubukuwe nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2021 rwari rwasubitswe nyuma y’aho yari yanze kuburana. Uyu munsi iburanisha ryatangiye ahagana saa tatu za mugitondo, ubushinjacyaha butangira busaba umwanya kugira ngo bugire icyifuzo bugeza ku Nteko iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rwa Idamange ruburanishirizwa mu muhezo rubishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imiterere y’ibyaha Idamange aregwa.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kuburanisha Idamange mu ruhame byamubera urubuga rwo gukomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse.

Buti “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

Bwasabye ko ku nyungu za rubanda Idamange yaburanishirizwa mu muhezo. Buti “Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

Idamange Iryamugwiza Yvonne ahawe umwanya ngo avuge ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, yavuze ko bidashoboka ko yaburanishirizwa mu muhezo kuko ngo ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu ruhame.

Ati “Kugira ngo urukiko rumpamagare mu ruhame runabigaragaze mu nyandiko ningera mu rukiko umushinjacyaha asabe ko mburanishwa mu muhezo ntabwo bibaho. Cyane cyane ko ibyaha muvuga ko nakoze bigaragara ko nabikoze mu ruhame kandi mwandeze mu ruhame. Ntabwo numva uburyo uyu munsi najya kuburana bakamburanishiriza mu muhezo.Ntabwo njye nakwemera kuburanishirizwa mu muhezo.”

Abunganizi ba Idamange bahawe umwanya bavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kinyuranyije n’amategeko ngo kuko kuba urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo bifatwaho icyemezo n’urukiko, bakomeje bavuga ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kitarimo ubunyamwuga ngo kuko cyaje gitunguranye.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yongeye guhabwa umwanya avuga nta bunyamwuga buke buri mu busabe bwabo ngo kuko iki cyifuzo cy’uko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo bagishyize mu ikoranabuhanga ry’urukiko ku wa 21 Kamena 2021.

Ibi bisobanuro by’ubushinjacyaha ntibyakiriwe neza n’abunganira Idamange bavuze ko n’ubundi iki gihe ubushinjacyaha bwabishyiriyemo bwari bwatinze, bavuga ko kwemera icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bishobora gutera ingaruka z’uko urubanza ruburanishwa mu buryo butandukanye n’uko rukwiye kuburanishwa.

Kugeza ubu hategerejwe icyemezwa nyuma y’aho hamaze kumvwa impande zombi Inteko Iburanisha yafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo ifate umwanzuro kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment