Visi Perezida wa USA yakuriye inzira ku murima abimukira


Ubwo yari mu nama hamwe na Perezida wa Guatemala, Alejandro Giammattei,  Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yaciye intege abantu bo muri Guatemala, El Salvador na Honduras bahorana indoto zo kwisanga muri iki gihugu bafata nk’icy’amata n’ubuki.

Ibi yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Amerika yo Hagati, aho Kamala Harris yashwishurije abimukira bashaka kujya gutura muri Amerika cyane cyane abo muri Guatemala, El Salvador na Honduras ahantu hazaga ku isonga mu haturuka abimukira benshi binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuzakomeza gukaza amategeko yacu no kurinda imipaka yacu. Nuramuka uje ku mupaka wacu, uzasubizwayo.”

Ubwo yavugaga kuri ibi by’abimukira Harris yasoje agira ati “Ntimuze, ntimuze. Jye na Perezida twemeranyije gukomeza igikorwa cyacu cyo kugenzura iby’abimukira ku mipaka y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Guatemala.”

Ubuyobozi bwa Kamala Harris na Joe Biden bwatowe mu mpera z’umwaka ushize bugatangira inshingano mu ntangiriro z’uyu, buhanganye n’ikibazo cy’abimukira baturuka muri Amerika yo Hagati aho baza ku bwinshi bahunga ubukene na ruswa yamunze ibihugu byabo.

Ubwo yari kumwe na Alejandro Giammatei kandi, Harris yijeje ko igihugu cye kigiye gushyira imbaraga mu mu kurwanya ishimutwa ry’abantu n’icuruzwa ryabo ryimonogoje muri Guatemala. Aha yavuze ko yaganiriye na Biden ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iry’abantu byabaye urudaca ku mipaka Guatemala ihana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yizeza ko hagiye gushyirwaho umutekano wihariye ku mipaka y’ibyo bihugu byombi.

Uruzinduko rwa Harris biteganyijwe ko azarusoza anasuye igihugu cya Mexique aho biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri ari bubonane na Perezida w’icyo gihugu Andres Emmanuel Lopez Obrador.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment