Icyamukijije guhohotera umugore we cyamuteje imbere


Hirya no hino mu gihugu n’akarere ka Rulindo kadasigaye haboneka ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko iryibasira abagore, akaba ari muri urwo rwego hifashishijwe abagabo bamenye ingaruka zo guhohotera uwo bashakanye hagamijwe kugira inama bagenzi babo.

Nkubito Alphonse  utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba, umurenge wa Ntarabana, yatanze ubuhamya bw’uko yabanye n’umugore we Nyirarukundo imyaka 9 mu makimbirane.

Yagize ati “Maze imyaka 13 nshatse umugore, ariko ndababwiza ukuri muri iyo myaka yose twayibayemo mu makimbirane, muhohotera ku mutungo nawe akananirwa kubyihanganira umuriro ugahora waka mu rugo rwacu. Byageze igihe mfata inka yakamwaga litilo 10 z’amata ku munsi ndayigurisha nta kubaza umugore wanjye, amafaranga narayakoresheje bigeze aho arashira, nkenera gusaba inguzanyo biba ngombwa ko muri SACCO bantuma umugore ngo ansinyire, mbisabye umugore arampakanira. Nyuma habayeho amahugurwa y’umushinga RWAMREC, ku murenge baradutumira njye n’umugore baratwigisha hamwe n’indi miryango yabagaho mu makimbirane. Twaratashye tukajya tuganira ibyo twahuguwemo nanjye nasubiza amaso inyuma nkumva nahohoteye umugore wange ariko nkanga kwivamo ngo nsabe imbabazi, nyuma imboni za RWAMREC zaradusuraga bakatuganiriza tugenda dukira buhoro buhora, none kugeza ubu hashize imyaka 5 tubayeho mu mahoro, ndetse n’iterambere ririvugira mu rugo rwacu, abana bariga, turahinga tukeza kandi tworoye inka twaguze nyuma yo kuva mu makimbirane.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yasabye abaturage kudahishira ihohoterwa iyo riva rikagera cyane cyane irikorerwa abagore n’abakobwa.

Yagize ati “Birababaje kubona abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato, ababyeyi n’abaturanyi bakabirebera bakicecekera. Iyo ibyo bikorwa by’ihohoterwa bibaye tukabirebera tukicecekera tuba turimo guha urwaho abarikora, kandi ihohoterwa rigira ingaruka ku muryango nyarwanda”.

Uyu muyobozi yasabye abagabo n’abagore gutahiriza umugozi umwe bakabaho mu bwuzuzanye kuko aribyo bizabafasha kwihutisha iterambere mu miryango yabo.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment