Nyuma y’imyaka 12 arekuye ubutegetsi


Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari nawe wari umaze igihe kinini kuri uwo mwanya, agiye kurekura ubutegetsi nyuma y’uko Yair Lapid, ukuriye ishyaka rya Yesh Atid, abashije gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nk’uko yari yarabisabwe na Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, nawe uherutse gusimburwa.

Lapid yahawe izo nshingano nyuma y’uko Benjamin Netanyahu, uyoboye ishyaka rya Likud, ryanatsindiye imyanya nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora aherutse kuba muri Werurwe, ananiwe gushyiraho Guverinoma ihuriweho mu minsi 28 yasabwaga.

Guverinoma ya Lapid igizwe n’amashyaka umunani yose, ndetse ikaba irimo n’ishyaka rya Raam ry’Abarabu bafite inkomoko muri Israel, bangana na 20% by’abatuye Israel.

Mansour Abbas uyoboye iryo shyaka yavuze ko mu byo bemeranyijeho, harimo byinshi bifite inyungu ku Barabu bakomoka muri Israel, n’ubwo Lapid washyizeho iyi Guverinoma yamaze kwemeza ko adashyigikiye ishyirwaho rya Leta ya Palestine, ikintu Abarabu bo muri Israel bashyigikiye.

Lapid azatangira kuyobora kuva ku itariki ya 28 Kanama 2023, mbere ye hakazabanza Naftali Bennett, uzayobora kuva kuri 27 Kanama 2021, ari nabwo Netanyahu azava ku butegetsi.

Perezida Rivlin uri gusoza manda, yahamagaje Inteko kugira ngo itore yemeza iyo Guverinoma, kandi mu gihe itaramuka iyemeje, byaba ngombwa ko Israel ikora amatora ya gatanu mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment