Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda nyuma ya “Raporo Duclert” ruvuze byinshi


Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, ni uruzinduko rw’iminsi ibiri, akaba yaherekejwe n’ abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’iki gihugu.

Perezida Macron mu Rwanda n’intumwa zimuherekeje hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta

Uru ruzinduko rukozwe nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi hashyizwe hasohowe “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Raporo Duclert ikaba yaragaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bwatije umurindi gahunda ya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Aje mu Rwanda nyuma y’aho Uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe byari byitezwe ko azitabira uwo muhango ariko ntiyabonetse.

Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

Marcon abaye umukuru w’Igihugu wa Kabiri w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko i Kigali ari ku butegetsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yaba.

 

ubwanditsi@umuringanews.com 


IZINDI NKURU

Leave a Comment