Mali: Ibintu bikomeje guhindura isura


Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Bah N’Daw na Moctar Ouane wari Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu batangaje ubwegure bwabo nyuma y’iminsi ibiri bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Kati.

Abo bagabo bafunzwe kuri uyu wa Mbere bashinjwa n’agatsiko k’igisirikare kahiritse ubutegetsi muri Kanama umwaka ushize, kugasuzugura.

Visi Perezida ari nawe ukuriye agatsiko kari kahiritse ubutegetsi umwaka ushize, Colonel Assimi Goïta kuri uyu wa Kabiri yavuze ko N’Daw na Moctar bavuguruye Guverinoma batamugishije inama.

Muri Guverinoma nshya bari bashyizeho mbere y’amasaha make ngo batabwe muri yombi, hari abasirikare babiri b’ibyegera bya Assimi Goïta batagaragayemo ari nabyo byarakaje igisirikare.

RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iza Loni n’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, Cédéao zasuye Bah N’Daw na Moctar Ouane aho bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Kati, giherereye mu birometero bike uvuye mu murwa mukuru Bamako.

Ntabwo iyo miryango iratangaza ikigiye gukurikiraho ariko birashoboka ko Mali ifatirwa ibihano.

Colonel Assimi Goïta niwe wahise afata umwanya wa Perezida w’inzibacyuho mu gihe ibya Minisitiri w’Intebe bitaratangazwa. Kuri uyu wa Kabiri Colonel Assimi Goïta yavuze ko amatora ya Perezida azaba umwaka utaha.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment