The Ben mu marushanwa arenze muri Uganda

Indirimbo ‘This is Love’ ya Rema Namakula na The Ben iri guhatana mu byiciro bibiri by’ibihembo ‘Zzina Awards’ bitangwa na radiyo ikomeye muri Uganda ‘Galaxy FM’.

Byitezwe ko ibihembo bya ‘Zzina Awards’ bizatangwa tariki 30 Mata 2021 binyuze kuri iyi radiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga zayo.

Amatora y’abahatanira ibi bihembo bari mu byiciro 18, arakomeje kugeza tariki 28 Mata, aho narangira abagize akanama nkemurampaka bazateranya amajwi hanyuma hatoranywemo abatsinze.

Indirimbo ‘This is love’ ya Rema Namakula na The Ben iri mu ziri guhatanira ibihembo birenze kimwe muri ‘Zzina Awards’, yatoranyijwe mu cyiciro cya ‘Best Contemporary Urban Song’ n’icya ‘Best Collaboration’.

 

TETA Sandra 

IZINDI NKURU

Leave a Comment