U Rwanda na Zimbabwe mu bufatanye mu byiciro binyuranye


Leta y’u Rwanda na Zimbabwe zasinye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro bitandukanye agamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi”.

The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n’abacuruzi hagati y’ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n’itangazamakuru, ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

 

Source: The New Times


IZINDI NKURU

Leave a Comment