Kigali: Uko intsinzi y’amavubi yibagije bamwe ibihe bitaboroheye bya guma mu rugo


Intsinzi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yabonye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa kabiri yashimishije bikomeye abanyarwanda b’ingeri zose,Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi.
I Nyamirambo  byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi.

Ibitego uko ari bitatu byashimishije abanyarwanda hari ikinjijwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’, icya kabiri gishyirwamo na Tuyisenge Jacques byahagarukije bamwe, icya gatatu cyanahaye amavubi instinzi ni ikinjijwe na Sugira Ernest wari umaze umwanya muto asimbuye mu give cya kabiri.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019, yongeye gushimisha Abanyarwanda mu buryo budasanzwe, aho bamwe mu bo mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bigabije imihanda, abandi baguma mu ngo zabo, bose intero ari imwe, baririmba Amavubi yabahaye ibyishimo ntagereranywa.

Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.

Amasaha make mbere y’uko Amavubi ajya muri uyu mukino, yabanje kugezwaho ubutumwa n’impanuro za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wasabye abakinnyi gukinira hamwe, bagashaka ibitego.

Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.

Twabibutsa ko Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019, yongeye gushimisha Abanyarwanda mu buryo budasanzwe, aho bamwe mu bo mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bigabije imihanda, abandi baguma mu ngo zabo, bose intero ari imwe, baririmba Amavubi yabahaye ibyishimo ntagereranywa.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment