Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw’umwe muri aba 13 bafashwe, hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira inzoga, ibi bikaba byarabaye kuwa gatandatu kuya 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, Polisi yihutiye kujya muri urwo rugo ariko ihageze ushinzwe umutekano waho abanza kwanga gukingura.
Umwe mu bari bashinzwe gucunga umutekano w’urwo rugo usanzwe ukora muri kimwe mu kigo gishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, yabwiye itangazamakuru ko yanze gukingurira abapolisi kuko ariyo mabwiriza yari yahawe.
Ati “Polisi yaje mu rwego rwo gucunga umutekano igera aho nkorera, isanga hari urusaku rw’abari bari mu rugo banywa inzoga. Bavugaga y’uko bari baje kubayagira, noneho baje barakomanga sinakingura kuko nari mfite amabwiriza y’uko ntemerewe gukingura, ko uje wese abanza kubwira umukoresha wanjye bakabanza kuvugana.”
Uyu muzamu yemera ko yanze gufungurira polisi yakurikiranaga abo bantu barenze ku mabwiriza, akanabyicuza.
Nyiri urugo aba bantu bafatiwemo we yavuze ko batarenze ku mabwiriza kuko ‘twari icyenda n’abaturanyi banjye bane. Bari baje kuntabara nk’uwagize ibyago.’’
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bafashwe bakoze amakoraniro atemewe birengagije ko bibujijwe.
Aba bantu uko ari 13 bafashwe bahise bategekwa kwipimisha Coronavirus kugira ngo harebwe niba nta waba yaranduye, akaba yananduza bagenzi be. Ndetse hagakorwa iperereza ku cyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi
CP Kabera yaburiye abantu bakora amakoraniro atemewe bibwira ko ijisho ritabariho ko batazabura gufatwa, abasaba kureka gucungana n’inzego z’umutekano.
CP Kabera yavuze ko kuba uwari ushinzwe umutekano yanze gukingurira inzego z’umutekano ari icyaha gihanirwa.
Ati “Biramutse bigaragaye ko ariko byagenze, iperereza rikabihamya bakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi, bakaba bafungwa amezi atandatu kugera ku gifungo cy’umwaka.’’
CP Kabera yashimiye Abanyarwanda batanga amakuru abasaba gukomeza kujya babikora.
NIYONZIMA Theogene