AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yasabwaga kudatsindwa ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mu mukino w’ijonjora wabereye muri Uganda ejo hashize kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2020.
Ibitego bitatu bya KCCA byatsinzwe na Brian Aheebwa ku munota wa mbere, uwa 37 n’uwa 75 mu gihe icya AS Kigali cyinjijwe na Hakizimana Muhadjiri kuri penaliti yo ku munota wa 49.
Iki gitego cyo hanze ni cyo cyafashije AS Kigali gukomeza kuko amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi, hitabazwa itegeko ry’igitego cyo hanze, ubundi iyo habayeho kunganya gihabwa agaciro kisumbuyeho.
Gukomeza kwa AS Kigali ntibyavuzweho rumwe na benshi, bamwe bayishimira bavuga ko ikomeje guhesha ishema u Rwanda mu gihe hari n’abavugaga ko COVID-19 yabigizemo uruhare kugira ngo igere mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.
Muri bo harimo Munyakazi Sadate wabaye Umuyobozi wa Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, yagize ati “Ibyishimo byinshi ku ikipe y’Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu gusa hakomeza AS de Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabeherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi.”