Bobi Wine yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu isura nshya


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukuboza 2020, umuhanzi uzwi nka Bobi Wine kuri ubu akaba ari guhatanira kuyobora igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, yashyize ku rukuta rwa Twitter rwe amafoto amugaragaza yambaye nk’umusirikare ugiye ku rugamba, ayaherekesha amagambo avuga ko nubwo yanyura mu gicucucucu cy’urupfu adateze kugira ubwoba.

Kuri ayo mafoto, uyu mugabo yari yambaye igisarubeti cy’umutuku, ingofero itukura n’inkweto zimeze nk’iz’abasirikare. Yari yambaye kandi agakote kameze nk’akadatoborwa n’amasasu.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko bibabaje kubona umukandida uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ageze aho yambara nk’umusirikare mu kwirinda ko ubuzima bwe bwahungabanywa n’abashinzwe umutekano.

Bobi Wine yakunze kuvuga ko hari abantu benshi baguye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza n’abandi bakomeretse bagerageza kumwitangira.

Ibi akaba yabikoze nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu, atiyamamaje ahubwo yahuye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ayigaragariza imbogamizi yahuye nazo zirimo ko igisirikare cyagiye gifunga umuhanda yagombaga kunyuramo bikitwa ko uri gukorwa, maze yanyura indi nzira ugahita ufungurwa.

Yeretse komisiyo y’amatora, amafoto y’abapolisi bari kwica, gukubita, gutera imyuka iryana mu maso abamushyigikiye. Yerekanye kandi uburyo abasirikare barashe imodoka ye, bakayipfumura amapine ndetse bakanarasa isasu mu kirahure cy’aho shoferi yicara ku buryo ubu ngo uwo mushoferi we yahungabanye.

Yerekanye kandi andi mafoto menshi arimo agaragaza imirambo y’abantu bapfuye bishwe n’abashinzwe umutekano, amugaragaza yaraye hanze ya hotel ubwo polisi yamwangiraga kwinjira muri hotel yagombaga gucumbikamo, amugaragaza imodoka ye yatewemo imyuka iryana mu maso ayirimo imbere ku buryo yagowe no guhumeka.

Yahise avuga ko agiye gusubukura ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Uganda, asaba ko abashinzwe umutekano bareka kwivanga muri aya matora.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment