Abaturarwanda baraburirwa ku cyorezo cya Covid-19


Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubuzima zaburiye abaturage ko hashobora kugaruka gahunda ya guma mu rugo mu gihe cyose byaba bikomeje kugaragara bakomeje kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Ibi biraterwa n’uko hirya no hino mu gihugu harimo kugaragara kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo.

Kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi neza ndetse no guhana intera ni ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kurwanya iki cyorezo cya covid-19. Gusa uko hirya no hino mu mihanda n’ahandi hatangirwa serivisi hari abaturage bakigaragara batambaye udupfukamunwa, abandi batwambaye nabi. Hari hamwe muho abantu bakarabiraga hatagikora, guhana intera muri za gare ahategerwa imodoka nabyo ni ikibazo. Ibi byose ngo i ukudohoka ku ngamba zo kwirinda covid-19.

Ahantu hose muri serivisi zitandukanye, abantu basabwa gukomeza kwirinda.

Ku kigo nderabuzima cya Remera, abahagana basabwa gukaraba intoki n’amazi meza, kwishyura amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko guhana intera hagati y’abaje kwa muganga bisaba guhozaho nk’uko umuyobozi wungirije wacyo Mwihoreze Janviere abivuga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yahishuye ko mu gihe abaturage bakomeje kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19 bashobora kongera kwisanga muri gahunda ya guma mu rugo kandi ingaruka z’iki cyemezo ziremereye.

“Ikigaragara rero dukomeje kwirara, tudafashe ingamba ngo zishyirwe mu bikorwa guma mu rugo ntaho turi buyicikire, turirenza icyumweru kimwe cyangwa bibiri ariko nibikomeza gutya nicyo kintu nicyo kibazo kigaragara ko dushobora kwirohamo, kandi nyamara dufite amahitamo y’uko twabyirinda, ingamba nta zindi ni ukongera tukagarukira amabwiriza, inzego zishinzwe gukurikirana no guhana no gufata ibyemezo nazo zikabikora kuko naho twabonagamo akantu ko kwirara kubera ko ahanini abantu babonye ibipimo bigenda bigabanuka bakagirango covid twayinesheje, iryo ninaryo kosa ku isi hirya no hino ryagiye rihagaragara aho ibihugu byari byaravuye muri guma mu rugo ubu bikaba biyisubiramo.Turagirango iyo nzira nk’u Rwanda duhitemo kuyirinda.”

Minisitiri w’ubuzima Dr.Ngamije Daniel avuga ko hagiye kongerwa imbaraga ahantu hose mu guhangana n’iki cyorezo, by’umwihariko mu magereza kuko harimo kugaragara ubwiyongere bw’abandura.

“Gereza zose ingamba zafashwe zo kugirango urujya n’uruza rw’abo bantu bajyaga bahaza muri za serivise zitandukanye batagira aho bahurira n’abandi cyangwa niba bazanye ibikoresho babanza kubitera umuti kugirango abaza kubipakurura bataza kwanduzwa n’abo baturutse hanze, kongera ubwirinzi muri rusange n’ubukangurambaga turakora ubukangurambaga ku miryango y’abafite abafunze.  Muri rusange kuri bose ni ukwambara neza agapfukamunwa n’abari muri gereza bagomba kukambara n’abatuye hafi ya gereza bagomba kukambara, gukaraba guhana intera no kwirinda kugenda dukorakorana iyi ndwara ntabwo igoye kuyirinda nicyo kiza cyayo.”

Hashize iminsi hagaragara imibare y’abandura covid 19 mu turere dutandukanye tw’igihugu ariko abakira ari bake. Abayobozi mu nzego z’ibanze baba bari kumwe n’abaturage igihe cyose nabo basabwa kutarangira ngo bihe icyuho abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Source/RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment