Tanzania: Perezida Magufuli yihanangirije abashinwa bitwaza Covid-19


Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yikomye Ikigo cy’Abashinwa cya Hainan Limited cyubakaga umuhanda muri iki gihugu kubera kudindiza imirimo, akibwira ko impamvu bitwaje z’icyorezo cya Covid-19 zitumvikana.

Perezida Magufuli yakunze kumvikana abwira Abanya-Tanzania ko Covid-19 nta ndwara iyirimo yatuma bahagarika ibikorwa byabo bya buri munsi, ndetse kuri ubu yabwiye aba banyamahanga ko iki cyorezo kitari gikwiye kuba impamvu yatuma bakerereza imirimo yo kubaka umuhanda.

Ibi Magufuli yabigarutse ubwo yasuraga ibikorwa byo kubaka uyu muhanda agamije kureba aho bigeze. Asa nutishimye, yavuze ko impamvu ya Coronavirus itangwa n’iki kigo cy’Abashinwa nk’imbarutso y’idindira ry’uyu mushinga ko itumvikana.

Yagize ati “ Coronavirus uyu munsi iratangwa nk’impamvu, ejo nihabaho gukererwa bizatwererwa imvura, nyuma bibe izuba […] ibi ntibikwiye”.

Yakomeje avuga igihe cyatanzwe n’iki kigo cy’uko uyu muhanda uzaba warangiye muri Mutarama umwaka utaha ko kidakwiye, abategeka kuba bawurangije muri uku Ukwakira kandi bagakora ‘amanywa n’ijoro’.

Perezida Magufuli yavuze ko mu gihe bazaba batubahirije iki gihe ntarengwa, bazakatwa amafaranga bagombaga guhabwa kugira ngo bibere n’abandi urugero.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment