Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza hagaragaye impinduka zatewe na Covid-19


Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2020-2021, Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2020, urwego rw’ubutabera rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka ushize harimo impinduka nyinshi zakuruwe na Covid-19 ndetse n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka.

Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza hagaragajwe impinduka zatewe na Covid-19

Mu byagezweho harimo kuba imanza zirenga ibihumbi bibiri zaraburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi igihumbi zigatangwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, by’umwihariko kuva igihe u Rwanda rwinjiyemu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yagarutse ku kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragize uruhare mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera.

Yibukije abakozi b’urwego rw’ubutabera ko bafite inshingano zikomeye zo kuba inkingi yo kurwanya ruswa aho kuba inkomoko yayo kugira ngo ababagana barusheho kubagirira icyizere.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gikataje mu guhangana na ruswa aboneraho kwibutsa abakozi b’urwego rw’ubutabera ko bakwiye kuba ku isonga mu kuyirwanya aho kuba inkomoko n’imbarutso yayo, abahamagarira kurushaho kwimakaza ubunyangamugayo.

Perezida Kagame yagize ati: ” Ik’ingenzi  ni ugukomeza guha abaturage ubutabera bufite ireme kandi bafitiye ikizere… Mugomba kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa ntimube inkomoko yayo.”

Agaruka ku banyabyaha bakihishahisha ubutabera, Perezida Kagameyagaragaje ko umwanya uwo ari wo wose ukuboko k’ubutabera kuzabageraho, ashimangira ko yizeye ko ubutabera bw’Igihugu bufite ubushobozi bwo guca izo manza.

Ati; “Abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’Igihugu, n’ibindi byaha byose, ubutabera buzabasanga aho bari hose.”

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwagaragaje ko umwaka ushize inkiko zakiriye imanza 175,188 muri zo izisaga ibihumbi 36000 zikaba zararangijwe, aho zazamutseho 3% ugereranyije n’izarangijwe mu mwaka wabanje.

Ubushinjacyaha Bukuru mu Rwanda bwo butangaza ko bwakiriye ibirego 3,959 byiganjemo ibyaha by’inzaduka, ibishingiye ku kunyereza umutungo w’Igihugu n’ibindi.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment