U Rwanda rwihanganishijwe nyuma yo kubura umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro


Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye “Loni” bwifatanyije n’u Rwanda mu kababaro k’umusirikare w’u Rwanda  wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) waguye mu gitero  cyagabwe n’inyeshyamba za 3R/R3 “Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation”.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Manuel de Oliveira Guterres GCC GCL, yamaganye abagabye icyo gitero, ashimangira ko bazagezwa imbere y’ubutabera mpuzamahanga bidatinze.

Icyo gitero cyagabwe ku modoka y’abasirikare bari mu butumwa bwa MINUSCA ku munsi w’ejo tariki ya 13 Nyakanga 2020,  cyanakomerekeyemo abandi basirikare babiri bo mu bindi bihugu, kikaba cyagabwe kuri iyo modoka igeze mu gace kitwa Gedze gaherereye muri Perefegitura ya Nana-Mambere yo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Centrafrique.

António Guterres yaboneyeho gufata mu mugongo umuryango w’umusirikare waguye mu gitero ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange, yifuriza n’abakomeretse gukira vuba.

Yongeye kwibutsa ko kugaba igitero ku basirikare bari mu Butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye biri mu bigize ibyaha by’intambara bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Yanasabye Guverinoma ya Centrafrique gukora ibishoboka byose ikagaragaza abagabye igitero bagashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwatangaje ko icyo gitero kigaragaza uburyo inyeshyamba za 3R zikomeje kwica nkana amasezerano yasinzwe hagati ya Centrafique n’imitwe 14 y’inyeshyamba yasinywe muri Gashyantare 2019.

Inyeshyamba zongeye gukaza umurego muri icyo gihugu, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza 2020 hategerejwe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Bivugwa ko igice kinini k’Igihugu kigaruriwe n’inyeshyamba, aho Leta isigaye igenzura igice gito k’Igihugu.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment