Kudasobanya babigishije ntabwo ari iby’akarasisi gusa-Perezida Kagame


Perezida wa repuburika Paul Kagame yashoje itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 11 aho yabasabye gutekereza cyane ku masomo bahawe, ibi yabivugiye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Mu mpanuro z’umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango yasabye urubyiruko kwita ku masomo bahawe yagize ati “kudasobanya babigishije ntabwo ari iby’akarasisi gusa, ku buryo amaguru n’amaboko bitagendera hamwe kudasobanya ni mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere, gutekereza guhuza uko utekereza n’ibikorwa ntihakwiriye kubaho gusobanya”.

Perezida Kagame yasabye abarangije itorero kudasobanya mu byo bakora byose

Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yakomeje abwira uru rubyiruko ko rukwiye kwirinda icyagirira nabi igihugu, yagize ati “Aho mugenda hatandukanye muhasanga ibibi n’ibyiza. Muhitemo kumenya icyiza kibubaka no kwamagana ikibi kandi mubyifurize munabiganishe ku gihugu cyanyu. Ibyiza mubonye mubihitemo, mubishakishe, bibubake, mubigendereho kandi bizagirire akamaro igihugu cyose”.

Umukuru w’igihugu yabanje kumurikirwa n’izi ntore bimwe mu byo bize mu gihe batozwaga, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko abatojwe bahawe imyitozo ngororamubiri, amayeri y’urugamba no gukoresha, gutanga amabwiriza y’urugamba, batojwe ubutasi bwo kumenya umwanzi no kumwirinda, ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Gen. Kabarebe yagize ati “Bamenye uburyo bwo kurinda igihugu cyacu kandi biyubatsemo ingufu z’umubiri n’ingufu z’umutima. Bashoje itorero bamenye ko ushaka igihugu agiharanira kandi ko nta wundi uzubaka u Rwanda uretse bo ubwabo”.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard yavuze ko iri torero ry’Indangamirwa zishoje uyu mwaka ari 568 zigizwe n’abakobwa 161 n’abahungu 407, baremwemo imitwe ibiri, yanaboneyeho umwanya wo gushimira perezida wa repuburika wagaruye umuco w’itorere kuko abakoloni bashatse kuzimangatanya umuco w’abanyarwanda ku mpumva zabo bazi zitamenywa n’abandi,muri izi ntore uko ari 568,  intore 205 zirangije amashuri yisumbuye mu gihugu hagati, nazo zitabiriye iri torero ndetse zabanje kujya ku rugerero ruciye ingando aho zakoze ibikorwa bitandukanye nko kubakira abatishonoye amazu n’ibindi bikorwa by’iterambere.

 

Hakizimana Yussuf


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.