Komite nyobozi ya FERWACY yeguye


Amakuru yacicikanye hirya no hino, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo.

Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe.

Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse kivuga ibyaha n’amakosa yakoze muri izi nshingano yari afite harimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukoresha imitungo nabi, kunyereza umutungo, akarengane,n’ibindi.

Mu bindi uyu Bayingana yagiye ashinjwa harimo kuyoborana igitugu aho byarangiye benshi mu bahoze bakina uyu mukino bawusezeye burundu barangajwe imbere na Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda ubugira kabiri, Hadi Janvier watwaye umudari wa Zahabu mu mikino nyafurika ndetse na Nsengimana Bosco na we watwaye Tour du Rwanda.

Ibi byaha byashimangiwe n’ibaruwa ifunguye Taarifa.rw yatangaje ko ari iya Jonathan Boyer wahoze ari umutoza wa Team Rwanda yandikiye Bayingana tariki ya 4 Ukuboza.

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment