Icyamamare muri muzika nyarwarwanda Meddy arafunze


Kuri uyu wambere, tariki ya 21 Ukwakira 2019 umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na polisi azira ubusinzi bukabije.

Umuhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth, akaba yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment