Icyiciro cya kabiri cy’impunzi gitegerejwe mu Rwanda


Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, “UNHCR” mu Rwanda, Elise Villechalane, yatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’impunzi zageze muri Libya zishaka kujya i Burayi, ariko ntizabasha gukomeza urugendo ku buryo zaheze muri icyo gihugu rizagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 10 Ukwakira 2019.

Ati “Dufite icyiciro cya kabiri cy’abantu bazaza ejo, muzi ko bari muri Libya ari benshi, bamaze igihe mu bigo bafungiwemo, ni igice cy’intambara ku buryo babayeho mu buzima bugoye. Bazaba ari umubare munini uruta uw’ubushize, bazaba bagera ku 120.”

“Muzi ko Libya ari igice cy’intambara, no kugera kuri izi mpunzi ubwabyo biba bigoye, bagenzi bacu barimo gukora ibishoboka ngo barebe ko babageza ku ndege, umubare wa nyuma nturatangazwa ariko basaga 120.”

Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

Nyuma y’uko impunzi za mbere zageze mu Rwanda, Komisiyo y’Iguhugu y’uburenganzira bwa muntu iheruka gusura inkambi ya Gashora zatujwemo, ishaka kureba imibereho yazo n’uburyo uburenganzira bwazo bwubahirizwa n’andi mategeko y’igihugu na mpuzamahanga agenga impunzi, iyi komisiyo yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo zifashwe.

Izi mpunzi 120 zizaza mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda zizahasanga izindi mpunzi 66 zahageze mu kwezi gushize, zose zikazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, mu Karere ka Bugesera.

TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment